00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC ishobora gufatirwa ibihano na FIFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 April 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora gufatirwa ibihano birimo guhagarikwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma y’uko ku wa 28 Werurwe 2025, Perezida wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri icyo gihugu (LINAFF), Olive Kiloha Karangwayire, atawe muri yombi agafungwa.

Hashize iminsi Olive Kiloha afungiwe muri kasho ifungirwamo abakoze ibyaba bifite aho buriye na internet, ikintu cyateye impungenge umuryango mugari w’abakunzi b’imikino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Mediacongo cyatangaje ko amakuru aturuka hafi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) avuga ko yatangiye gukurikirana iki kibazo.

CAF iteganya gufatira ibihano Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FECOFA) mu gihe nta ngamba zifashwe mu gusobanura ikibazo cya Kiloha ngo abe yarekurwa.

Olive Kiloha, umukandida wifuza kongera gutorwa ku mwanya w’Umuyobozi wa LINAFF, amakuru avugwa na bamwe, agaragaza ko ibyamubayeho bigamije kumubuza kongera kwiyamamaza.

Gutabwa muri yombi kwe bihuzwa n’ibiri imbere muri FECOFA, aho bamwe mu bafite ijambo mu mupira w’amaguru wa RDC banze ko yakongera kubona indi manda.

Andi makuru ahuriweho na benshi, avuga ko yasabwe gukuramo kandidatire ye akabyanga, avuga ko ibyo bibaye byaturuka mu bushake bwe.

Impungenge ziri kwiyongera zituruka ku kuba amaze iminsi ataboneka ndetse bikaba bidashoboka kumuhamagara, ubusanzwe bitari bimenyerewe kuri uyu mugore uzwi cyane mu mupira w’amaguru muri RDC.

Bigendanye n’iki kibazo giteye impungenge muri Congo, FIFA na CAF bishimangira neza ko ihame ry’ubwigenge bw’amashyirahamwe manyamuryango yabyo bukwiye kubahirizwa. Iyo habayeho kwivanga kwa politiki cyangwa ibindi bigo mu mikorere y’ayo mashyirahamwe, biba ari ukwica amategeko mpuzamahanga y’umupira w’amaguru.

FIFA itegeka ko nta politiki yemewe mu mupira w’amaguru, ishobora gufatira ibihano FECOFA mu gihe haba hagaragaye ibimenyetso ko ibiri kuba bifite aho bihuriye na guverinoma cyangwa izindi mbaraga zo hanze y’iri shyirahamwe rya ruhago.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Olive Kiloha yaba yararekuwe ku wa 2 Mata, ariko akaba atarongera kugaragara mu ruhame.

Olive Kiloha uyobora LINAFF, yafunzwe ku wa 28 Werurwe 2025 mu gihe yashakaga kongera kwiyamamariza kuyobora uru rwego
Gufunga Olive Kiloha bishobora gutuma RDC ifatirwa ibihano na FIFA bitewe no kwivanga mu mupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .