00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC irasabwa gutsinda Maroc ikajya mu Gikombe cy’Isi - Uko tombola yagenze

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 January 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar uyu mwaka, yasize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kuzahura na Maroc muri Werurwe.

Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatandatu hagati y’ibihugu 10 byayoboye amatsinda y’ijonjora rya kabiri, yayobowe na El-Hadji Diouf ari kumwe na Emmanuel Adebayor.

Yasize umwe hagati ya Sadio Mané na Mohamed Salah bombi bakinira Liverpool, atazakina Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar kizaba mu mpera z’uyu mwaka kuko Sénégal yatomboye kuzahura na Misiri mu ijonjora rya nyuma.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite akazi katoroshye ko gusezerera Maroc niba ishaka gusubira mu Gikombe cy’Isi yagiyemo inshuro imwe mu 1974.

Undi mukino utegerejwe ni uzahuza Algérie na Cameroun nyuma y’uko aba Barabu bitwaye nabi mu Gikombe cya Afurika bagasezererwa batarenze amatsinda.

Nigeria iri mu makipe akomeje kwerekana ko akomeye, yatomboye Ghana itarahiriwe n’intangiriro z’uyu mwaka ubwo na yo yasezererwaga itarenze amatsinda y’Igikombe cya Afurika.

Mali na Tunisie byari mu Itsinda rimwe ry’Igikombe cya Afurika, byongeye gutomborana mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi kizaba hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022.

Imikino ibanza n’iyo kwishyura y’iri jonjora ry’amakipe yo muri Afurika izaba hagati ya tariki ya 24 n’iya 29 Werurwe 2022.

Uko amakipe yatomboranye:

  • Misiri vs Sénégal
  • Cameroun vs Algérie
  • Ghana vs Nigeria
  • RDC vs Maroc
  • Mali vs Tunisie
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite Maroc mu nzira igana mu Gikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .