Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025, ni bwo hakinwe umukino wa mbere mu itsinda ryo guhatanira Igikombe cya Shampiyona wahuje AS Vita Club na Aigles du Congo.
Ni umukino wamaze iminota 12 gusa kuko hagiyemo igitego cya Aigles du Congo, abakinnyi ba AS Vita Club n’abafana bayo bahita bateza akavuyo bagihakana, kugeza ubwo bangije ibikoresho byo ku kibuga cya Martyrs de la Pentecôte Stadium.
Byarangiye hafashwe umwanzuro ko uyu mukino usubikwa ndetse hagafatwa ibyemezo bituma ibyabaye bitazongera.
Umwanzuro w’Akanama gashinzwe imyitwarire muri LINAFOOT, kemeje ko AS Vita Club igomba guhagarika ibikorwa byayo kugeza yishyuye amande angana n’ibihumbi 12$, igaterwa mpaga y’ibitego 3-0 muri uwo mukino, ndetse imikino itatu ikurikira ikazayikinira ku kibuga kitagira abafana.
Mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2025, AS Vita Club yagaragaje ko igiye kujurira kuko itishimiye ibihano yafatiwe, dore ko hatarebwe uruhare rw’impande zombi ku makipe yari kuri uwo mukino.
Amakuru kandi avuga ko iyi kipe niramuka itagabanyirijwe ibihano, izahita ifata umwanzuro wo guhagarika gukina imikino isigaye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Akanama kandi kemeje ko umusifuzi Nzingire Zihindula wananiwe gufata ibyemezo bizima muri uyu mukino ahagarara amezi 12, na mugenzi we wamutereranye Kamwena agahagarara imyaka ibiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!