00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: AS Vita Club yahanwe byihanukiriye mu nzira zo kwikura muri Shampiyona

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 April 2025 saa 01:35
Yasuwe :

Urwego rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (LINAFOOT), rwahannye rwihanukiriye AS Vita Club kubera akavuyo k’abafana bayo, ruyiteresha mpaga na Aigles du Congo ndetse inategekwa gutanga amande y’ibihumbi 12$.

Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025, ni bwo hakinwe umukino wa mbere mu itsinda ryo guhatanira Igikombe cya Shampiyona wahuje AS Vita Club na Aigles du Congo.

Ni umukino wamaze iminota 12 gusa kuko hagiyemo igitego cya Aigles du Congo, abakinnyi ba AS Vita Club n’abafana bayo bahita bateza akavuyo bagihakana, kugeza ubwo bangije ibikoresho byo ku kibuga cya Martyrs de la Pentecôte Stadium.

Byarangiye hafashwe umwanzuro ko uyu mukino usubikwa ndetse hagafatwa ibyemezo bituma ibyabaye bitazongera.

Umwanzuro w’Akanama gashinzwe imyitwarire muri LINAFOOT, kemeje ko AS Vita Club igomba guhagarika ibikorwa byayo kugeza yishyuye amande angana n’ibihumbi 12$, igaterwa mpaga y’ibitego 3-0 muri uwo mukino, ndetse imikino itatu ikurikira ikazayikinira ku kibuga kitagira abafana.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2025, AS Vita Club yagaragaje ko igiye kujurira kuko itishimiye ibihano yafatiwe, dore ko hatarebwe uruhare rw’impande zombi ku makipe yari kuri uwo mukino.

Amakuru kandi avuga ko iyi kipe niramuka itagabanyirijwe ibihano, izahita ifata umwanzuro wo guhagarika gukina imikino isigaye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Akanama kandi kemeje ko umusifuzi Nzingire Zihindula wananiwe gufata ibyemezo bizima muri uyu mukino ahagarara amezi 12, na mugenzi we wamutereranye Kamwena agahagarara imyaka ibiri.

AS Vita Club ishobora kuva muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri RDC
AS Vita Club yatewe mpaga na Aigles du Congo
Abafana ba AS Vita Club bashyirishije ikipe yabo mu bihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .