00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abakozi ba Stade des Martyrs barimbuye amazamu yayo kubera kudahembwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 March 2025 saa 10:58
Yasuwe :

Umunsi umwe nyuma y’imikino ibiri ikomeye muri Shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahuje AF Anges Verts na Daring Club Motema Pembe na AS Vita Club yakinnye na AS Maniema Union, abakora kuri Stade des Martyrs barimbuye amazamu yayo banatwara inshundura kubera kumara amezi icyenda badahembwa.

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025, nyuma ya saa Sita, ni bwo abakozi ba Stade des Martyrs bigaragambije, barimbura amazamu ndetse bakuraho n’inshundura zari ku kibuga. Hejuru y’ibyo kandi, bakupye umuyoboro w’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi muri stade mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo.

Hari hashize ibyumweru bike Urwego rutegura Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (LINAFOOT) rutangaje igaruka ry’imikino nyuma yo guhagarara ukwezi kumwe.

Ibyakozwe n’abakora kuri Stade des Martyrs bishobora gukoma mu nkokora imikino yari iteganyijwe mu mpera z’icyumweru nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Ikinyamakuru Voice of Congo cyatangaje ko guhera ku wa Gatanu hategerejwe icyo Minisiteri ya Siporo n’Imyidagaduro muri RDC ivuga ku byakozwe n’abakozi ba Stade des Martyrs.

Ni mu gihe muri uku kwezi kwa Werurwe, hateganyijwe imikino ikomeye irimo ifite kinini ivuze muri Shampiyona ya Congo, ndetse yose izabera kuri iki kibuga kuri ubu bigoye ko cyaberaho umukino.

Stade des Martyrs ni yo kandi Ikipe y’Igihugu ya Congo igomba kuzakiriraho Sudani y’Epfo ku wa 21 Werurwe, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda B ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Abakozi ba Stade des Martyrs muri RDC barimbuye amazamu yayo kubera kumara amezi icyenda badahembwa
Guhera ku wa Gatanu nyuma ya saa Sita, Stade des Martyrs nta mazamu ifite
Iki kibuga ni cyo cyifashishwa n'Ikipe y'Igihugu ya Repubulika Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .