RBA ishobora kwinjiriza FERWAFA miliyoni 40 Frw mu mwaka wa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riteganya ko ubufatanye ryagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) bushobora kuryinjiriza agera kuri miliyoni 40 Frw mu 2021.

Mu Ugushyingo 2020 nibwo FERWAFA na RBA byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itatu, aha iki Kigo uburenganzira bwo kwerekana imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’andi marushanwa ategurwa n’urwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubwo yamurikaga ingengo y’imari ya 2021, FERWAFA yagaragaje ko abaterankunga bayo iteganya ko bazayinjiriza miliyoni 200 Frw mu 2021.

Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Uwayezu François Régis, yavuze ko Bralirwa izatanga miliyoni 180 Frw mu gihe RBA ishobora kugeza kuri miliyoni 40 Frw mu mwaka wa mbere.

Yagize ati “Twabaze make ashoboka, twafashe miliyoni 200 Frw kuko tubona aho zizaturuka; Bralirwa izatanga hagati ya miliyoni 160 Frw na miliyoni 180 Frw naho ubufatanye dufitanye na RBA harimo icyizere cy’uko hari ibyo dushobora gukorana nayo ariko ku mwaka wa mbere nubwo tukiri muri COVID-19, twiteze hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 40 Frw, ariko ashobora no kuzarenga.”

Ku bijyanye no kuba RBA yerekana imikino mike ku munsi umwe wa Shampiyona, ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko buteganya kongera kwicarana n’iki Kigo bakarebera hamwe niba indi mikino yajya ihabwa abandi barimo n’amashene ya Youtube y’amakipe.

Byitezwe ko FERWAFA na Bralirwa bizasinyana amasezerano y’imyaka ine afite agaciro ka miliyoni 640 Frw muri uku kwezi kwa Mutarama 2021.

FERWAFA na RBA byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu Ugushyingo 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .