RB Leipzig yasezereye Atlético Madrid, ikora amateka yo kugera muri ½ cya UEFA Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kanama 2020 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Tyler Adams, cyafashije RB Leipzig yo mu Budage gutsinda Atlético Madrid 2-1, ikora amateka yo kugera muri ½ cya UEFA Champions League nyuma y’imyaka 11 ishinzwe.

Imikino isoza irushanwa rya Champions League ry’uyu mwaka, ikomeje kubera i Lisbon muri Portugal, aho hakinwa umukino umwe kuva muri ¼ kugeza ku mukino wa nyuma uzaba ku wa 23 Kanama 2020.

Kuri uyu wa Kane, Atlético Madrid yasezereye Liverpool ifite igikombe giheruka, muri 1/8, yahuye na RB Leipzig zishakamo ikipe isanga Paris Saint-Germain muri ½.

Iyi kipe yo muri Espagne yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye mu minota ibanza, aho uburyo bwa mbere bwabonetse kuri Stefan Savić wateye umupira n’umutwe ugafatwa na Peter Gulacsi mu gihe Yannick-Ferreira Carrasco yatunguye uyu munyezamu ku bundi buryo bw’ishoti, umupira ukajya muri koruneri.

Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, RB Leipzig yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Daniel Olmo n’umutwe ku mupira wahinduwe na Marcel Sabitzer ari mu rubuga rw’amahina.

Byasabye Atlético Madrid gutegereza umunota wa 71, itsindirwa igitego cyo kwishyura na João Félix kuri penaliti yabonetse ubwo yakinirwaga nabi na mu rubuga rw’amahina.

Habura iminota ibiri ngo 90 isanzwe y’umukino yuzure, abakinnyi ba RB Leipzig bashoreye umupira mu buryo bwihuta, Tyler Adams atsinda igitego cya kabiri ku mupira wahinduriwe icyerekezo na Savić.

Leipzig izagaruka mu kibuga mu cyumweru gitaha, ku wa 18 Kanama ubwo izaba ihura na Paris Saint-Germain muri ½.

Imikino ya ¼ cya UEFA Champions League izakomeza ku wa Gatanu, ahazaba umukino utegerejwe na benshi uzahuza Bayern Munich na FC Barcelone mu gihe Manchester City izakina na Lyon ku wa Gatandatu.

Atlético Madrid yananiwe kubyaza umusaruro uburyo yabonye mu gice cya mbere
Daniel Olmo yishimira igitego yatsindiye RB Leipzig nyuma gato yo kuva mu karuhuko
Lukas Klostermann akorera ikosa kuri João Félix mu rubuga rw'amahina
João Félix yishyuriye Atlético Madrid ubwo yatsindaga penaliti ku munota wa 71
Abakinnyi ba RB Leipzig bishimira igitego cya kabiri cyabonetse mu minota ya nyuma
Abakinnyi ba Atlético Madrid bacitse intege nyuma yo kwinjizwa igitego cyatumye basezererwa
Byari agahinda kuri Diego Simeone utoza Atlético Madrid nyuma yo gusezererwa
Umutoza Julian Nagelsmann yafashije RB Leipzig gukora amateka yo kugera muri 1/2 cya UEFA Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .