Rayon Sports yatomboye AS Kigali, APR FC itombola Etincelles FC mu irushanwa ry’Agaciro

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 24 Nzeri 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ikigega Agaciro Development Fund cyongeye gutegura irushanwa rigiye guhuza amakipe ane ya mbere mu Rwanda, aho Rayon Sports yatomboye AS Kigali naho APR FC igatombola Etincelles FC, izizatsinda zikazahurira ku mukino wa nyuma.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu risanzwe ribanziriza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA niho hatangarijwe gahunda y’iri rushanwa ryiswe Agaciro Development Fund tournament 2018.

Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari mu Kigega Agaciro, Mugabe Charles, yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mwaka bashoye miliyoni 20Frw, azavamo miliyoni ebyiri zo kwitegura zizahabwa amakipe atatu y’i Kigali naho Etincelles FC ihabwe miliyoni eshatu kuko izaturuka i Rusizi.

Uyu muyobozi yavuze ko irushanwa ry’umwaka ushize baryinjijemo miliyoni 38 Frw, ndetse ko biteze kunguka mu irushanwa ry’uyu mwaka kurenza imyaka yabanje.

Yagize ati “Iri rushanwa ryadufashije kugera ku banyarwanda benshi bakunda umupira w’amaguru kandi tubona umwanya wo kubasobanurira impamvu bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kigega.”

“Umwaka ushize twinjije miliyoni 38 ariko siyo ntego yacu ya mbere. Icyo duhora twifuza ni ukubona umwanya w’ubukangurambaga kurusha kwinjiza amafaranga ku miryango ya stade. Twiteze ko bizagenda neza kurushaho uyu mwaka.”

Komiseri Ushinzwe Ubuvuzi muri FERWAFA, Dr. Hakizimana Moussa, yavuze ko bahinduye uburyo iri rushanwa rikinwa kubera impaka ryateje umwaka ushize, ubwo Rayon Sports yaryegukanaga hakoreshejwe tombola.

Ni nyuma y’uko amakipe atatu; APR FC, AS Kigali na Rayon Sports zari zanganyije amanota n’ibitego zizigamye.

Muri iri rushanwa hakoreshejwe uburyo bwo guhuza amakipe abiri, atsinze agakina umukino wa nyuma, mu gihe ubushize buri kipe yakinnye n’indi uko yose hamwe yari ane.

Ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ikipe ya kabiri ihabwe miliyoni imwe, ikipe ya gatatu izatahane ibihumbi 500Frw.

Umukinnyi witwaye neza n’uzaba yatsinze ibitego byinshi kurusha abandi bo bazahembwa itike z’indege y’aho RwandAir yerekeza, bazahitamo.

Gahunda y’imikino

Kuwa Gatanu tariki 28 Nzeri 2018

• APR FC vs Etincelles FC (saa 15:30)
• Rayon sports vs AS Kigali (saa 18h)

Ku Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018

• Umukino w’umwanya wa gatatu (saa 15:30)
• Umukino wa nyuma (saa 18h)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza