Rayon Sports yugarijwe na malaria mbere yo guhura na Rutsiro FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ishobora gukina umukino wa mbere wa Shampiyona ya 2020/21 izakirwamo na Rutsiro FC idafite abakinnyi barimo Sugira Ernest na Mugisha Gilbert barwaye malaria.

Ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2018/19, izakirwa na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports ishobora gukina umukino wa mbere idafite abakinnyi barimo Mugisha Gilbert na Sugira Ernest barwaye malaria.

Uretse aba bakinnyi bombi, umutoza Guy Bukasa na we arayikirutse mu gihe Mwiseneza Djamal wongerera ingufu abakinnyi, akiyirwaye.

Iyi kipe yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, iri gukorera umwiherero mu Nzove kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Rayon Sports iheruka gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru, ukaba ari umwe muri ine yakinnye yitegura Shampiyona izatangira ku wa Gatanu.

Sugira Ernest yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye mu gihe Mugisha Gilbert na we yagiye mu kibuga asimbura. Oumar Sidibe na Drissa Dagnogo batsinze ibitego byabonetse mu gice cya mbere.

Indi mikino ya gicuti yakinnye irimo uwo yatsinzemo Alpha FC igitego 1-0, uwo yanganyijemo na Bugesera FC ibitego 2-2 ndetse n’uwa Police FC warangiye ari ubusa ku busa.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izerekeza i Rubavu ku wa Kane.

Rayon Sports izahura na Rutsiro FC mu mukino w'umunsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa ku wa Gatanu
Sugira Ernest yarwaye malaria ndetse ashobora kudakina ku wa Gatanu
Rayon Sports iheruka gutsinda AS Muhanga mu mukino wa gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .