00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yongeye gusitara inganya na Gasogi United

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 March 2025 saa 07:00
Yasuwe :

Rayon Sports FC yanganyije na Gasogi United 0-0, inanirwa kubona amanota atatu atuma ikomeza gushyira intera hagati yayo n’iziyikurikiye ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wayo wa 19.

Ni mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, imbere y’abafana ba Gikundiro cyane ko ari yo yari yawakiriye.

Amakipe yombi yatangiranye imbaraga nyinshi mu kibuga hagati ubona ko hashobora kuba impinduka, ariko uko iminota yakomeje kwigira imbere, nta gihambaye cyigeze gikorwa imbere y’amazamu.

Uburyo bwiza bwabonetse mbere ni ubwa Rayon Sports ku munota wa 12, ubwo rutahizamu wayo Biramahire Abedi yateraga ishoti rikomeye, gusa umunyezamu wa Gasogi United, Ibrahima Dauda, awukuramo.

Icyo gihe Aziz Bassane yashatse gusobyamo ariko Iradukunda Axel arawumutanga arawurenza.

Igice cya mbere cyarangiye nta bundi buryo bufatika bwongeye kuboneka, bituma mu cya kabiri Robertinho akora impinduka akuramo Adama Bagayogo ashyiramo Rukundo Abdlahaman.

Rayon Sports yongeye kugera imbere y’izamu ku munota wa 58, ubwo Iraguha Hadji wari mu rubuga rw’amahina yahaga umupira Biramahire, awushyira ku mutwe gusa ntiwamukundira uca hejuru y’izamu gato cyane.

Umutoza wa Gasogi United, Tchiamas Gyslain Bienvenue, yasimbuje ku munota wa 61 akura mu kibuga Hakim Hamisi ashyiramo Harerimana Abdalaziz, mu gihe Rayon Sports yashyiragamo Abdulai Jalo igakuramo Richard Ndayishimiye.

Iki gice cyihariwe na Gasogi United FC cyane cyane mu kibuga hagati, ariko nanone Rayon Sports igakoresha abakinnyi bo mu mpande mu kugera ku izamu ryayo ikagorwa n’ubusatirizi bwahuzagurikaga.

Umukino wongeweho iminota itanu warangiye nta kipe ibonye igitego ari 0-0, Rayon Sports ikomeza kuyobora Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 42, aho irusha APR FC ya kabiri amanota atanu.

Abakinnyi 11 Gasogi Unitd FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports FC yabanje mu kibuga
Abasimbura ba Rayon Sports
Abatoza ba Gasogi United FC bahagamye Rayon Sports

Amafoto: Kasiro Claude & Umwali Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .