Rayon Sports yirukanye umutoza Javier Martinez Espinoza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukuboza 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari Umutoza wayo, Javier Martinez Espinoza nyuma y’amezi atatu gusa ayigemo ndetse ni nyuma y’iminsi itatu gusa atsinzwe umukino wa APR FC ku bitego 2-0.

Tariki ya 1 Nzeri 2019 ni bwo Rayon Sports yererekanye Umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza nk’umutoza mushya ku masezerano y’umwaka umwe.

Mu mikino 15 yari amaze gutozamo Rayon Sports, yatsinzemo icyenda, anganya ine, atsindwa ibiri irimo uwa Sunrise FC na APR FC, aho gutsindwa na mukeba biri mu byatumye ajya mu mazi abira.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kuba atarakinishije Mugheni Kakule Fabrice ku mukino wa APR FC kandi Ubuyobozi bwarabimusabye ndetse n’abakinnyi barabishakaga biri mu byatumye asezererwa.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aherutse gutangaza ko hazafatwa imyanzuro ikomeye nyuma yo gutsindwa na APR FC ibarusha cyane.

Uyu mugabo w’imyaka 47 ukomoka muri Mexique si mushya mu mupira wo muri Afurika y’Uburasirazuba kuko yatoje Vipers yo muri Uganda mu mwaka ushize, ayivamo mu mpera zawo yirukanywe. Icyo gihe yari amaze iminsi 143 mu kazi.

Kwirukanwa muri Vipers ntibyari biturutse ahanini ku musaruro muke kuko mu mikino 11 ya shampiyona yari amaze gutoza, nta n’umwe yatsinzwe, ahubwo byaturutse ku yindi myitwarire.

Bivugwa ko kuva ku wa 16 Kanama 2018 ubwo yerekanwaga asimbuye Miguel Da Costa, imyitwarire ye yabaye ikibazo gikomeye ku ikipe.

Ngo nta na rimwe yigeze yumvira cyangwa ngo yubahe abo bakoranaga mu gutoza iyi kipe kuko yumvaga ko nta na kimwe bakongera ku mikinire ye.

Ikindi kandi ni uko ngo yakundaga kudakinisha abakinnyi bamwe na bamwe ku mpamvu zitazwi, bituma abari bamaze igihe kinini muri iyi kipe batangira kumwinuba.

Asize Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere.

Javier Martinez Espinoza (iburyo) yirukanywe ku mwanya w'umutoza wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .