Rayon Sports yirukanye umujyanama wa perezida wayo, yiha iminsi itanu yo gushaka umutoza mukuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gashyantare 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Inama ya komite yaguye y’Umuryango wa Rayon Sports, yafashe ibyemezo bikomeye birimo guhagarika uwari umujyanama wa Perezida wa Rayon Sports, Rutagambwa Martin, ndetse inemeza gushaka umutoza mukuru bitarenze kuwa Gatanu.

Iyi nama yateranye kuri iki cyumweru, yanaganiriye ku hazaza h’amasezerano iyi kipe yambara ubururu n’umweru ifitanye n’uruganda rwega inzoga n’ibinyobwa bidasembuye rwa Skol. Niyo nama ikomeye ibaye kuva Sadate Munyakazi yatorerwa kuyobora Rayon Sports mu mwaka ushize.

Inyandikomvugo y’iyo nama ivuga ko "Komite yaguye ya Rayon Sports yemeje amafaranga itazajya munsi mu gihe cy’ubwumvikane na Skol.” Gusa ingano y’ayo mafaranga ntabwo yatangajwe.

Umwanzuro wa kane w’iyo nama uvuga ko "Komite yaguye ya Rayon Sports yasabye Komite Nyobozi ko yakwitonda igashaka umutoza mukuru, bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020."

Ni nyuma y’uko kuva mu Ukuboza 2019 iyi kipe yatangaje ko yatandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wayitozaga kuva muri Nzeri uwo mwaka.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi Rayon Sports yatozwaga na Kirasa Alain wari umutoza wungirije, gusa ntabwo yemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere.

Umwanzuro wa gatanu w’inama yabaye kuri iki Cyumweru wo uvuga ko komite yaguye yasabye "Perezida wa Rayon Sports guhagarika umujyanama we wihariye mu bya tekiniki, kubera amagambo yavuze ku buyobozi bwa Rayon Sports."

Martin Rutagambwa ahagaritswe nyuma y’uko yinjiye muri komite y’ikipe ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye na tekinike mu Ukuboza umwaka ushize, asimbuye Eric Nsabimana.

Amakuru avuga ko amagambo yazize amaze igihe kuko ahera ku buryo atumvikanaga n’abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports, barimo Ruhamyambuga Paul na Muvunyi Paul, akaba yari yagaruwe mu buyobozi na Munyakazi, kandi agikorana bya hafi n’abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports.

Kugeza ubu urutonde rw’abari abayobozi b’iyi kipe bafatwa nk’abayobozi b’icyubahiro ni Ruhamyambuga Paul, Muvunyi Paul, Ntampaka Theogene na Dr. Rwagacondo Claude.

Uyu munsi Rayon Sports ntabwo iri mu bihe byiza kuko iheruka gutsindwa na Sunrise FC igahita itakaza umwanya wa kabiri, aho ifite amanota 41 mu gihe imbere yayo hari Police FC na APR FC.

Rayon Sports ntabwo iri mu bihe byiza nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza