Rayon Sports yihanije Intare FC yiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yiyongereye amahiwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cy’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, nyuma yo kunyagira Intare FC ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’ijonjora wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

Ni umukino wagarutsweho cyane kuva ubwo habaga tombora mu kwezi gushize bitewe n’uko bakuru ba Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri, APR FC, ari abakeba bakomeye ba Rayon Sports.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yakinishije bwa mbere Kayumba Soter na Drissa Dagnogo mu mikino y’amarushanwa nk’abakinnyi bashya iheruka kugura, bavuye mu makipe yo hanze.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yorohewe cyane n’uyu mukino yahuragamo na Intare FC igizwe n’abakinnyi bakiri bato ndetse yatsinze igitego ku munota wa karindwi, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko Sekamana Maxime yaraririye.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Drissa Dagnogo yafunguye amazamu, atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Sekamana Maxime.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d’ivoire ni we wabaye imbarutso y’igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 15, aho yasubije umupira Sugira wari umaze gutera ishoti rigakurwamo na Ishimwe Pierre.

Abakinnyi ba Intare FC byagaragara ko bafite imbaraga zitari nyinshi ku buryo bahangana n’aba Rayon Sports, banyuzagamo bagasatira ariko nta mipira bigeze batera mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

Nubwo Ishimwe Pierre yakuyemo umupira wa Drissa Dagnogo ku munota wa 31, wahise usanga Sekamana Maxime watsinze igitego cya gatatu, amakipe yombi ajya kuruhuka nta zindi mpinduka zibaye.

Mugisha Gilbert wasimbuye Drissa Dagnogo ku munota wa 56, ni we watsinze igitego cya kane nyuma y’iminota irindwi ari mu kibuga, ni ku mupira yahawe na Nshimiyimana Amran aroba umunyezamu wa Intare FC.

Sekamana Maxime, Sugira Ernest na Nizeyimana Mirafa wasimbuye Oumar Sidibé, bashoboraga gutsinda Rayon Sports ku bundi buryo babonye, bagorwa n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha hagati ya tariki ya 11 na 12 Gashyantare 2020.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yanganyije na AS Kigali ubusa ku busa, Impeesa FC itsinda Etincelles FC igitego 1-0.

Aspor LTD yanganyije na Vision FC ubusa ku busa mu gihe Rwamagana City FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Intare FC
Ba kapiteni bombi: Rutanga Eric na Uwimana Emmanuel batombora ibibuga
Sekamana Maxime yangiwe igitego yatsinze mu minota ya mbere
Umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira
Umunya-Cote d'IvoIre Drissa Dagnogo asiga Hirwa Jean De Dieu wa Intare FC
Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric afunga umupira
Drissa Dagnogo na Sugira Ernest mu kirere basumba abakinnyi ba Intare FC barimo Nisingizwe Christian
Drissa Dagnogo na Kayumba Soter bishimira igitego cya mbere
Nshimiyimana Amran yahise ajya kwaka umupira umunyezamu Ishimwe Pierre
Myugariro wa Rayon Sports Iradukunda Eric hagati y'abakinnyi ba Intare FC barimo Uwimana Emmanuel
Sugira Ernest yitegura gushyira umupira mu izamu nyuma yo gucenga Ishimwe Pierre
Sugira arwananira umupura n'umunyezamu wa Intare FC, Ishimwe Pierre
Sugira Ernest yatsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Sugira Ernest yishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Mugheni Fabrice na bagenzi be, bashimira Sugira Ernest ku gitego yatsinze
Umwe mu bafana ba Rayon Sports yari yitwaje igisa n'igikombe
Abafana ba Rayon Sports bareba umukino basoma no kuri SKOL
Rugwiro Herve yubura amaso ngo arebe aho ashyira umupira ubwo yari yasaririwe na Niyitanga Emmanuel
Umunyezamu Ishimwe Pierre akurikiye umupira waganaga mu izamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert
Mugisha Gilbert ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya kane
Mugheni Fabrice yahushije uburyo bwabazwe muri uyu mukino
Imvura yatumye abafana benshi bari ahadatwikiriye bimuka
Bizimana Yannick yinjiye mu kibuga asimbura
Nizeyimana Mirafa ashoreye umupira muri uyu mukino yagiyemo asimbuye
Sekamana Maxime ashoreye umupira
Uumutoza wa Rayon Sports, Kirasa Alain atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Abakinnyi ba Intare FC basaga n'abacitse intege ubwo umukino wari urangiye
Abbakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana ubwo umukino wari urangiye

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .