Rayon Sports yigaranzuye APR FC ku munota wa nyuma, abafana bateza imirwano (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Mata 2019 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa nyuma gituma ikura amanota atatu kuri APR FC, ibintu abakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda baherukaga mu myaka itatu ishize.

Iki gitego cyabonetse ku munota wa nyuma w’umukino gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti, umusifuzi Ishimwe Claude agisoza umukino abafana ku mpande zombi bafatana mu mashati, buri wese akubita mugenzi icyo yabonaga hafi.

Rayon Sports yakiriye uyu mukino yashyiriwemo agahimbazamusyi ka milyioni 6.85 Frw, birangira inabonye intsinzi iyifashije kugaruka mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, kuko iyo itsindwa na mukeba hari kujyamo ikinyuranyo cy’amanota icyenda.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatangiye umukino ishyira igututu ku Rayon Sports, ku munota wa kabiri gusa APR FC ibona coup franc ku ikosa Iradukunda Eric yakoreye kuri Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Muhadjiri arihannye, Omborenga Fitina agarura umupira mu izamu, abakinnyi ba Rayon Sports bawushyira muri koruneri.

Muhadjiri yaje gutera impungenge abakinnyi ba APR FC ubwo ku munota wa gatandatu, ku mupira yashatse gutanguranwa na Manzi Thierry, yamukiniye abi uyu rutahizamu wa APR FC aba ari we ubabara.

Nyuma y’iminota ibiri Muhadjiri yongeye gukinirwa nabi na Niyonzima Olivier Sefu wihanangirijwe n’umusifuzi Ishimwe Claude. Amasegonda atageze kuri 50 yari ahagije ngo Sefu ahabwe ikarita y’umuhondo ubwo yongeraga gukinira nabi Muhadjiri wahannye iri kosa umupira ugafatwa na Mazimpaka André.

Nyuma gato ku mupira yahawe na mugenzi we Michel Rusheshangoga, Hervé Rugwiro yavugirijwe induru n’abafana be babonaga ashobora kuwamburwa na Michael Sarpong nubwo bitagize icyo botanga.

APR FC yakomeje gukina neza, ndetse Mazimpaka André aza kwihagararaho ku ruhande rwa Rayon Sports ubwo yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 15, ba myugariro be barahagoboka, bawukuraho.

Iminota icyenda mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Rugwiro Hervé yakiniye nabi Michael Sarpong, umupira uterekwa muri metero nka 25, Rutanga Eric ateye umupira ujya ku ruhande rw’izamu. APR FC yahushije ikindi gitego cyabazwe ku mupira watewe na Omborenga Fitina, ahana ikosa ryakorewe kuri Byiringiro Lague na Habimana Hussein, umunyezamu n’abakinnyi ba Rayon Sports bakiza izamu mu buryo bugoranye.

Nshuti Dominique Savio wahoze muri Rayon Sports yaje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Niyonzima Olivier Sefu, ndetse igice cya mbere kiza kurangira ari ubusa ku busa.

Nyuma y’iminota irndwi igice cya kabiri gitangiye, APR FC yakoze impinduka Byiringiro Lague asimburwa na Nshuti Innocent wakinnye umukino wa gatatu nyuma yo kugaruka mu ikipe ya RDF, avuye muri Tunisia.

Rayon Sports na yo yahise ikora impinduka, Donkor Prosper asimburwa na Manishimwe Djabel mu gihe abenshi bari biteze Sefu wari umaze gukora amakosa arindwi cyangwa Ulimwengu byagaragara ko atarimo gutanga umusaruro.

Amakipe yombi yakinaga umukino udashamaje muri iyi minota, ariko ukabona ko Rayon Sports isa n’iyigaranzuye APR FC. Umunya-Serbia Zlatko utoza APR FC yahise akuramo Niyonzima Ally ku munota wa 57, ashyiramo Nshimiyimana Imran wahise ahabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Sefu.

Niyonzima Oliver Sefu yashoboraga guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 65, ubwo yakiniraga nabi Mangwende, ariko iri kosa rye rya munani mu mukino, ntacyo umusifuzi Ishimwe Claude yarikozeho kindi, uretse gutanga umupira w’umuterekano watewe na Hakizimana Muhadjiri.

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Manzi Thierry yakuruye Muhadjiri mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, atanga coup-franc n’ikarita y’umuhondo kuri uyu myugariro wa Rayon Sports. Hakizimana yahannye iri kosa, umupira ugonga urukuta.

Nshuti Dominique Savio yaje kuvunika asimburwa na Buteera Andrew ku munota wa 85 w’umukino. Habura iminota itatu ngo umukino urangire Mugisha Gilbert yasimbuye Iradukunda Eric mbere y’uko Niyonzima Olivier Sefu ahindura umupira mwiza wafashwe n’umunyezamu Kimenyi Yves.

Ku munota wa kabiri w’iminota y’inyongera, umusifuzi wo ku ruhande, Mutuyimana Dieudonné yavuze ko Michel Rusheshangoga yagushije Gilbert Mugisha mu rubuga rw’amahina, hatangwa penaliti. Michael Sarpong yahagaze neza, arabanza ariruhutsa, yitonze, yegera imbere, atera umupira uzamuka hejuru mu izamu, inshundura ziba ziranyeganyeze, Rayon Sports ibona igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma.

Gutsinda uyu mukino bitumye Rayon Sports isigara irushwa amanota atatu na APR FC. Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite amanota 54 ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports ifite amanota 51 ku mwanya wa kabiri.

Ku munsi wa 24 wa shampiyona Rayon Sports izakirwa na As Muhanga tariki ya 28 Mata, APR FC yakire Bugesera FC tariki ya 27 Mata 2019.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports:Mazimpaka André, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Donkor Prosper Kuka, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong.

APR FC: Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Rusheshangoga Michel, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (c), Niyonzima Ally, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Nshiti Savio Dominique, Muhadjiri Hakizimana na Byiringiro Lague.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Rayon Sports yabonye igitego cy'intsinzi kuri penaliti yabonetse mu minota ya nyuma
Umunye-Ghana Michael Sarpong yishimiye igitego akuramo umupira
Abafana ba APR FC bari bashyigikiye ikipe yabo
Imyiteguro yari yose ku bafana b'impande zombi
Abafana bari benshi muri Stade Amahoro baje kwihera ijisho umukino w'amateka uhuza Rayon Sports na APR FC

Umukino wakurikiwe n’imvururu, abafana bafatana mu mashati

Amafoto y’amakipe yombi agera kuri Stade Amahoro

Abafana ku mpande zombi bari babukereye

Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu

Amafoto: Ntare Julius & Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza