Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Bizimana Yannick wasinyiye APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Bidasubirwaho, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana na rutahizamu wayo, Bizimana Yannick, wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe.

Mu kwezi gushize, IGIHE yanditse ko Bizimana Yannick yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC ndetse ko nta gihindutse, we na Mugisha Gilbert bazakinira ikipe y’ingabo mu mwaka utaha w’imikino.

Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi APR FC yifuje kuva mu mpeshyi ya 2019 ubwo yakinaga muri AS Muhanga, ariko birangira yerekeje muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego umunani mu mwaka ushize w’imikino, yari agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports. Yongeye kwifuzwa n’ikipe y’ingabo yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye kumugurisha ndetse bivugwa ko yatanzweho asaga gato miliyoni 20 Frw.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter, yemeje ko yamaze gutandukana na Bizimana Yannick.

Iti “Turemeza ko Yannick Bizimana yamaze gutandukana na Rayon Sports. Buri wese muri Rayon Sports arashimira Yannick ubwitange yagize ndetse tumwifurije amahirwe masa.”

Bizimana Yannick yasinyiye APR FC imyaka ibiri ku wa 5 Kamena, yiyongera ku bandi bakinnyi bashya ikipe y’ingabo yaguze barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné, bombi bakinannye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Bizimana Yannick wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yamaze gutandukana nayo
Bizimana ni umwe mu bakinnyi basatira izamu bakomeye muri shampiyona y'u Rwanda
Mu mezi icyenda yakinwemo imikino, Bizimana Yannick yabaye umukinnyi w'ukwezi wa Rayon Sports inshuro ebyiri
Ubwo yakiniraga AS Muhanga, Bizimana Yannick yatsinze APR FC ibitego bibiri byatumye iva ku gikombe cya shampiyona ya 2018/19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .