Rayon Sports yavuze ku makuru yo kwemeza Losciuto nk’umutoza mukuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umubiligi Jean François Losciuto w’imyaka 47 ni we bivugwa ko yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Rayon Sports nyuma y’imyaka ine yari amaze ayivuyemo.

Rayon Sports yari imaze hafi amezi abiri nta mutoza mukuru ifite nyuma y’isezera ry’Umunya-Brésil Roberto Gonçalves de Carmo ‘Robertinho’, mu kwezi gushize.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo biteganyijwe ko Rayon Sports yerekana uyu mutoza ndetse aranatoza umukino wa gicuti ihuramo na Etoile de l’Est, i Ngoma.

Hari amakuru avuga ko Jean François Losciuto wigeze gutoza iyi kipe mu 2014 ari we wongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye IGIHE ko umutoza atangazwa kuri uyu wa Gatandatu ndetse batazi aho ibyo kwemezwa Losciuto byavuye.

Ati” Ntabwo ari we [Losciuto]. Ubu turi kwerekeza i Ngoma aho dutangariza umutoza mushya, muraza kumumenya.”

Losciuto ni Umubiligi wigeze gutoza Rayon Sports guhera muri Kamena 2014, ayivamo amaze gutoza imikino 10 mbere y’uko yerekeza muri Burkina Faso mu ikipe ya ASFA-Yenenga .

Umukino we wa mbere muri Rayon sports, yatsinzwe na Police FC ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti ubwo aya makipe yombi yiteguraga CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali.

Mu mikino itanu Rayon Sports yakinnye muri iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame, yatsinzemo itatu inganya ibiri harimo uwo yasezerewemo n’abakeba, APR FC, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 muri ¼ .

Uyu mugabo w’imyaka 47 ntiyongeye kwitwara neza kandi mu mikino ya gicuti yateguraga shampiyona kuko yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-0 , anganya na Eteincelles y’i Rubavu 0-0 ndetse imusezerera kuri penaliti mu irushanwa ryari ryateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko mu karere ka Rubavu.

Nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup, hashize amezi abiri gusa ari muri Rayon Sports, ni bwo yagiye muri Burkina Faso.

Muri Nyakanga 2015, ubwo Sunday Oliseh yagirwaga umutoza wa Nigeria asimbuye Stephen Keshi, yahisemo Losciuto bakoranye muri RCS Verviers nk’umwungiriza we, bazana mu Rwanda muri CHAN 2016.

Losciuto biravugwa ko ari we werekanwa nk'umutoza wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza