Rayon Sports yatunguwe na Sunrise FC isigwa amanota arindwi na APR FC yikuye i Muhanga (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gashyantare 2020 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Niyibizi Vedaste na Babuwa Samson byafashije Sunrise FC gusubira Rayon Sports, iyitsinda 2-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Amakipe yombi yahuye nyuma y’iminsi 80 ahuriye i Nyagatare, aho n’ubundi Sunrise FC yari yabambiye Rayon Sports kuri Stade yayo yitwa iya Golgotha.

Rayon Sports yaburaga Oumar Sidibé utanga imipira myinshi kuri ba rutahizamu kubera imvune afite, yakinnye ifite Niyonzima Ally mu kibuga hagati, rutahizamu Drissa Dagnogo na myugariro Kayumba Soter bose babanje mu kibuga bwa mbere mu mukino wa Shampiyona.

Sunrise FC yungukiye ku gucungana kwari hagati y’amakipe yombi mu minota ya mbere maze Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatiri azamukana umupira yahaye Niyibizi Vedaste mu rubuga rw’amahina, afungura amazamu ku munota wa 13 arobye Kimenyi Yves.

Rayon Sports yahise itangira gucurika ikibuga ndetse ibona uburyo bwa penaliti ku munota wa 20, aho Ayubu Kyiza yakiniye nabi Drissa Dagnogo mu rubuga rw’amahina, Rugwiro Hervé ateye penaliti ikurwamo na Nsabimana Jean De Dieu washyize umupira muri koruneri.

Ciza Hussein yabonye uburyo bwiza ku ishoti rikomeye yatereye mu ruhande rw’iburyo, umupira uca imbere y’izamu rya Sunrise FC mu gihe na Bizimana Yannick yashoboraga gutsindira Rayon Sports ku munota wa 60, ishoti yateye rikurwamo na Nsabimana Jean De Dieu.

Mu minota 30 ya nyuma, umutoza Kirasa Alain yakoze impinduka ebyiri icya rimwe, Sekamana Maxime na Ciza Hussein basimburwa na Sugira Ernest na Mugisha Gilbert, ariko aba bombi n’ubundi bagorwa n’umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu.

Sunrise FC yashobora gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina na Wangi Pius, umupira ushyirwa muri koruneri na Kimenyi Yves.

Habura iminota 18 ngo umukino urangire, Babuwa Samson yongereye Sunrise FC icyizere cyo gutsinda umukino ubwo yacengaga Rutanga Eric, atera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Kimenyi Yves afashe umupira umurusha imbaraga ukomeza mu izamu, biba ibitego 2-0.

Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko ntiyahirwa. Kayumba Soter yateye ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego kigabanya ikinyuranyo ku ruhande rwa Rayon Sports, umupira ushyirwa muri koruneri na Nsabimana Jean De Dieu “Shaulini” mu gihe Sugira Ernest na Bizimana Yannick bongeye kugorwa kandi n’uyu munyezamu.

Gutsinda uyu mukino byafashije Sunrise FC gufata umwanya wa karindwi n’amanota 27 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 41, yatakaje umwanya wa kabiri ufitwe na Police FC yatsinze Heroes FC ibitego 3-1 ejo hashize ku wa Gatandatu, ikagira amanota 43.

Mu yindi mikino yabaye, APR FC yatsindiye AS Muhanga i Muhanga ibitego 2-0 bya Byiringiro Lague ku munota wa 28 n’uwa 75, ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 48, aho yasize mukeba wayo, Rayon Sports, amanota arindwi.

AS Kigali yatsindiye Marines FC i Rubavu ibitego 2-1 mu gihe Musanze FC yanganyije na Espoir FC igitego 1-1.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igiye kuba ihagaze kugeza tariki ya 4 Werurwe 2020 kubera imikino ibiri ya gicuti Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Cameroun na Congo Brazzaville tariki ya 24 n’iya 28 Gashyantare 2020.

Abakinnyi ba Sunrise FC babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Drissa Dagnogo ahanganiye umupira na Kyiza Ayubu Ibrahim
Rayon Sports yahawe penaliti muri uyu mukino ku ikosa Dagnogo yakorewe na Kyiza Ayubu
Mushimiyimana Regis ashimira umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu wakuyemo penaliti
Ayubu Kyiza aterana umupira Drissa Dagnogo
Mugheni Kakule Fabrice ahanganiye umupira na Twagirimana Innocent 'Kavatiri'
Iradukunda Eric atwara umupira Niyibizi Vedaste
Niyibizi Vedaste arwanira umupira na Niyonzima Ally
Niyonzima Ally mu izamu rya Sunrise FC mbere y'uko haterwa koruneri
Rugwiro Hervé aterana umupira abakinnyi ba Sunrise FC
Niyonzima Ally hagati ya Niyonshuti Gad na Uwambazimana Léon ba Sunrise FC
Niyonzima Ally na Kayumba Soter bahagurutsa Rugwiro Hervé wahushije penaliti muri uyu mukino

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza