Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe yo mu majyepfo iteguye uyu munsi, aho uteganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Kuri uyu munsi kandi hazanaba umukino wa gicuti Mukura izakiramo Rayon Sports saa 15:00 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu mwaka ushize, Mukura yizihije isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe. Muri uyu mwaka iyi kipe iteye amatsiko kubera uko yitwaye ku isoko ry’igura n’igurusha ry’abakinnyi.
Bitandukanye n’imyaka itanu ishize, iyi kipe yambara umuhondo n’umukara yaguze abakinnyi bakomeye barimo Abanya-Ghana babiri nka rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu bombi yakuye muri Dreams FC yakinnye ½ cya CAF Confederations Cup 2023.
Aba biyongeraho umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Burundi, Niyonizeye Fred yakuye muri Vital’O FC, Ishimwe Jean Rene n’umunyezamu Tuyizere Jean Luc yakuye muri Marines FC.
Hari kandi Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi United, Jordan Nzau Ndimbumba wavuye muri Etincelles FC ndetse na Vincent Adams wayisubiyemo avuye muri Bugesera FC.
Abandi bakinnyi bashya ni Irumva Justin ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira na Alonso Bitchoka ukina mu mutima w’ubwugarizi.
Rayon Sports iheruka gutsindwa na Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi w’Igikundiro.
Ni mu gihe mu mikino ibiri ya gicuti Mukura imaze gukina yanganyije na Muhazi United ibitego 2-2, inatsinda Vision FC ibitego 3-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!