Igitego cyinjijwe na Sibomana Patrick mu gice cya kabiri ni cyo cyatandukanyije aya makipe yombi, yitegura Shampiyona izasubukurwa mu mpera z’icyumweru gitaha.
Nyuma y’uyu mukino, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yavuze ko yakoresheje abakinnyi bose yari afite kugira ngo bamenyere, bagere ku rwego rwo kuzifashishwa muri shampiyona.
Ati "Wari umukino twashakaga kureba aho abakinnyi bacu bageze kuko ni yo mpamvu wabonye twabashije gukinisha abakinnyi bose kuko bose tuzabakenera. Urebye abakinnyi bari mu mvune, ukareba n’abandi baherutse kuza batamaze iminsi, hakaba hari n’abatarahagera, navuga ko ni ibintu biba bigoye cyane."
Yakomeje agira ati "Ariko ni umukino navuga twakinnye n’abakinnyi bose twari dufite, ni umukino kandi navuga ko hari ishusho uduhaye, hari ikintu udufashije cyane kugira ngo tubashe gukosora, tubashe kwitegura Musanze FC neza."
Amakuru atari meza ku bakunzi ba Rayon Sports ni uko Umurundi Mbirizi Eric yavunikiye muri uyu mukino, akaba yiyongereye ku bandi barimo Willy Onana, Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Rafael Osalue na Moussa Camara.
Ku ruhande rwa Police FC, umutoza wayo, Mashami Vincent, yavuze ko imikino ibiri ya gicuti batsinzemo Gasogi United na Rayon Sports ibaha icyizere cyo kwitwara neza muri Shampiyona.
Ati "Ni umukino tubonyemo byinshi, tubonye abakinnyi bifitiye icyizere ku buryo byibuze dufite aho twatangirira imikino yo kwishyura ya shampiyona. Ndizera ko wenda iyi mikino dukinnye izatubera ikiraro, ikanadutera imbaraga. Bikomeje gutya byaba ari byiza cyane."
Police FC yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 21, izakirwa na Gorilla FC ku wa Gatanu, mu gihe Rayon Sports ya gatanu n’amanota 28, izakira Musanze FC ku wa Gatandatu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!