Ibi, uyu mutoza akaba yabitangaje nyuma yo kubona ikipe ye itsinze Jamus yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cyo mu Nzove kuri uyu wa Gatanu.
Ibitego byabonetse mu minota 18 ya mbere, aho Bugingo Hakim yafunguye amazamu kuri Coup Franc ku munota wa munani, Charles Baale ashyiramo icya kabiri ku munota wa 14 mu gihe Adama Bagayogo yatsinze icya gatatu kuwa 18.
Uyu mukino wari uwa nyuma w’imyiteguro ku makipe yombi, waje kurangira ari ibyo bitego 3-0 aho Jamus yo muri Sudani igiye kwerekeza iwabo gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup izahuriramo na Stade Tunisien ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.
Rayon Sports yo ikaba yitegura umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona ifitanye na Marines tariki 17 Kanama gusa umutoza wayo Robertinho akaba yatangaje ko byaba byiza hari imbaraga zongewe muri iyi kipe nkuko yagiye abyifuza.
Yagize ati “Turifuza kubaka urutirigongo ruhamye, uhereye inyuma ukagera imbere. Ni byo ko twifuza abakina mu busatirizi, ariko ntabwo nababwira umubare wabo, ibyo ni ubuyobozi bwabitangaza gusa”.
Robertinho ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ko mu bakinnyi yifuza harimo Yunus Sentamu na Milton Kalisa, yatoje muri Uganda, gusa yavuze ko afitanye inama n’ubuyobozi bwe bitarenze kuri uyu wa Gatandatu, aho bazemeza abakinnyi bazakoresha umwaka utaha harimo n’abo bagomba kugura.
Amakuru atari yemezwa na Rayon Sports ari kuvuga ko iyi kipe izakira undi mukinnyi ukina asatira Aziz Bassane Koulagna uvuye muri Cameroon aho biteganyijwe ko azagera i Kigali kuri iki Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!