00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinze Jamus, Robertinho yongera gusaba Rutahizamu

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 9 August 2024 saa 10:56
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yongeye gutangaza ko mu ikipe ye hakiburamo abakinnyi basatira ngo ibe yaba ikipe ikomeye aho yizeye ko iki kibazo gikemuka vuba.

Ibi, uyu mutoza akaba yabitangaje nyuma yo kubona ikipe ye itsinze Jamus yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cyo mu Nzove kuri uyu wa Gatanu.

Ibitego byabonetse mu minota 18 ya mbere, aho Bugingo Hakim yafunguye amazamu kuri Coup Franc ku munota wa munani, Charles Baale ashyiramo icya kabiri ku munota wa 14 mu gihe Adama Bagayogo yatsinze icya gatatu kuwa 18.

Uyu mukino wari uwa nyuma w’imyiteguro ku makipe yombi, waje kurangira ari ibyo bitego 3-0 aho Jamus yo muri Sudani igiye kwerekeza iwabo gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup izahuriramo na Stade Tunisien ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.

Rayon Sports yo ikaba yitegura umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona ifitanye na Marines tariki 17 Kanama gusa umutoza wayo Robertinho akaba yatangaje ko byaba byiza hari imbaraga zongewe muri iyi kipe nkuko yagiye abyifuza.

Yagize ati “Turifuza kubaka urutirigongo ruhamye, uhereye inyuma ukagera imbere. Ni byo ko twifuza abakina mu busatirizi, ariko ntabwo nababwira umubare wabo, ibyo ni ubuyobozi bwabitangaza gusa”.

Robertinho ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ko mu bakinnyi yifuza harimo Yunus Sentamu na Milton Kalisa, yatoje muri Uganda, gusa yavuze ko afitanye inama n’ubuyobozi bwe bitarenze kuri uyu wa Gatandatu, aho bazemeza abakinnyi bazakoresha umwaka utaha harimo n’abo bagomba kugura.

Amakuru atari yemezwa na Rayon Sports ari kuvuga ko iyi kipe izakira undi mukinnyi ukina asatira Aziz Bassane Koulagna uvuye muri Cameroon aho biteganyijwe ko azagera i Kigali kuri iki Cyumweru.

Yunus Sentamu ni rimwe mu mazina avugwa muri Rayon Sports.
Robertinho akomeje gusaba abakinnyi basatira izamu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (213068) Re-process this page