Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC, Mukura VS itsikirira mu Bugesera (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Igitego cya Michael Sarpong mu minota ya nyuma y’umukino, cyafashije Rayon Sports gutsinda Gicumbi FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wakiriwe na Gicumbi FC ya nyuma ku rutonde n’amanota atatu, aho wagombaga kuba warabaye kuwa Gatandatu ku Mumena, ariko wimurirwa i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, ariko abakinnyi bashaka ibitego bananirwa kubona izamu.

Rayon Sports yahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira Iradukunda Eric yacomekeye Michael Sarpong awutera ku ruhande rw’izamu mu gihe na Gicumbi FC yashoboraga kubona igitego ku buryo bwa Dusenge Bertin umupira awutera hanze.

Nyuma y’iminota 12 amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports yasatiraga cyane, yatsinze igitego ku mupira watewe na Rutanga Eric, ushyizwe mu izamu na myugariro Iragire Saidi, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Bizimana Yannick wasimbuye Iranzi Jean Claude na we yahushije uburyo bwiza akigera mu kibuga, ananiwa gufunga umupira mwiza yahawe na Oumar Sidibé.

Byasabye gutegereza umunota wa 86, Rayon Sports ibona igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino gitsinzwe na Michael Sarpong ku mupira yahawe na Sidibé ari mu rubuga rw’amahina, awutsindana ba myugariro ba Gicumbi FC.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa gatatu n’amanota 18, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere.

Police FC yatsinze Etincelles igitego 1-0 cya Iyabivuze Osée na yo ifite amanota 21 ku mwanya wa kabiri.

Bugesera FC yabonye intsinzi mu mukino wa mbere yatojwemo na Masudi Djuma, itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein ‘Tchabalala’.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa cyenda wa Shampiyona:

Ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019

  • Gasogi United 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019

  • Sunrise FC 4-1 Heroes FC
  • APR FC 3-1 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019

  • Marines FC 0-1 AS Muhanga
  • AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019

  • Gicumbi FC 0-1 Rayon Sports FC
  • Bugesera FC 1-0 Mukura VS
  • Etincelles FC 0-1 Police FC
Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo
Mugisha Gilbert Gilbert ashoreye umupira asatiriwe na Bizimana Djuma
Iranzi Jean Claude washakaga kwinjira mu rubuga rw'amahina yagowe n'umunyezamu Ndayisaba Olivier
Bizimana Yannick akurura umwambaro wa Rwigema Yves nyuma yo gutakaza umupira
Iragire Saidi mu kirere atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba Magumba Farouk Shabani
Michael Sarpong yari yagoye abakinnyi ba Gicumbi FC muri uyu mukino
Gasongo Jean Pierre akinira nabi Nshimiyimana Imran
Michael Sarpong wari utegereje umupira yasubije umugeri inyuma ubwo yari yugarijwe na Rwigema Yves
Michael Sarpong yatsinze igitego cyatandukanyije amakipe yombi
Uyu rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Ghana, yishimira igitego cyabonetse mu minota ya nyuma
Nshimiyimana Imran atwara umupira Nsengayire Shadad na Gasongo
Umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade ahamagara abakinnyi be mu ijwi riranguruye
Muhumure Omar ntiyiyumvishaga uburyo ikipe ye yongeye gutakaza amanota

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza