Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est 3-1, umutoza mushya yizeza gukomeza gutsinda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Umutoza mushya wa Rayon Sport Javier Martinez Espinoza w’imyaka 47 y’amavuko yakurikiranye ikipe ye ubwo yatsindaga Etoile de l’Est ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo mu Karere ka Ngoma habereye umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sport imaze iminsi mu mwiherero muri aka Karere na Etoile de l’Est isanzwe ikinira muri aka Karere mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino niwo watangarijwemo umutoza mushya, Javier Martinez Espinoza ugiye gutoza Rayon Sports nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe.

Mbere y’uyu mukino, Martinez yabanje kwerekwa abakinnyi 20 bamaze iminsi mu mwiherero abwirwa ko hari n’abandi batandatu b’iyi kipe bari mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ku isaha ya saa cyenda n’igice umukino watangiye abafana b’impande zombi ari benshi, baje kureba ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka turi gusoza.

Rayon Sport yatsinze igitego cya mbere ku munota wa mbere w’umukino gitsinzwe na Mugisha Gilbert nyuma yo gucenga ba myugariro ba Etoile de l’Est akarekura ishoti riremereye.

Ku munota wa 10 na none ku ishoti riremereye cyane Oumar Sidibe yatsinze igitego cya kabiri , iminota yindi yakurikiyeho Etoile yihariye umupira nubwo gutera mu izamu byakomeje kwanga cyane biza no kurangira igice cya mbere bikiri 2-0.

Igice cya Kabiri kigitangira, umutoza Kirasa Alain yakoze impinduka mu kibuga akuramo Iragire Saidi yinjizamo Runaniza Hamza, yakuyemo kandi Sekamana Maxime yinjizamo Ciza Hussein.

Etoile de l’Est yakomeje gusatira cyane kugeza ku munota wa 76 ubwo yabonaga penaliti maze yinjizwa neza na Niyonkuru Aboubakar.

Umutoza wa Rayon Sport yahise akora izindi mpinduka ebyiri akuramo Mugheni Kakule yinjizamo Comodore Alex, yakuyemo kandi Nizeyimana Mirafa yinjizamo Ndizeye Samuel, Sibomana Hussein nawe yahaye umwanya Mihigo Sadam, maze ku munota wa 82 Jule Ulimwengu abonera Gikundiro igitego cya gatatu.

Nyuma y’umukino, Javier Martinez umunya-Mexique w’imyaka 47 uje gutoza Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuba ari mu Rwanda mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Yavuze ko yamenye Rayon Sports bwa mbere mu myaka ibiri ishize ubwo yatozaga mu gihugu cya Uganda.

Ati “Namenye Rayon Sport bwa mbere ubwo nari ndi muri Uganda ntoza Vipers, ni ikipe ikomeye cyane muri Afurika y’iburasirazuba.”

Martinez yavuze ko intego ze muri Rayon Sports ari ukwitwara neza mu marushanwa yose azakina.

Ati “ Rayon Sport ni ikipe buri igihe iba ifite intego zo gutwara ibikombe buri hantu hose, ibyo rero naje hano mbizi kandi nzagerageza kubikurikiza neza. Ndabizi neza ko ikipe iri hejuru buri kipe ikomeye isaba gukora cyane no kwitwara neza.”

Umukino wa mbere w’irushanwa kuri uyu mutoza mushya, ni uwo azahuramo na AS Kigali kuri FERWAFA Super Cup izakinirwa tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’iminsi ine, Rayon Sports izahura na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 5 Ukwakira.

Abakinnyi babanjemo mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Habimana Hussein, Irambona Eric (capt),Iragire Saidi,Rugwiro Herve, Nizeyimana Mirafa, Kakule Mugheni Fabrice,Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Ulimwengu Jules

Abanyinnyi babanjemo ku ruhande rwa Etoile de l’Est: Muhawenimana Emmanuel, Bugingo Jean Pierre, Ngabitsinze Evode, Niyonkuru Aboubakar. Iraguha, Kwizera Jean Luc, Kagabo Ismi, Batagatifu Yves, Runyange,Bizimana Djihad, Habimana Viateur na Gihozo

Ubwo umutoza mushya wa Rayon Sports yageraga ku kibuga
Abafana bari babukereye kureba umukino wa Rayon Sports na Etoile de l'Est
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Etoile de l'Est
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Mu gice cya mbere Rayon Sports yihariye umupira
Abafana biganjemo aba Rayon Sports bari bakubise buzuye
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda Etoile de l'Est

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza