00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinze As Kigali mu mukino yatakarijemo Ndekwe (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 August 2022 saa 06:54
Yasuwe :

Rayon sports yatsinze As Kigali igitego kimwe ku busa, mu mukino wa gicuti wa kabiri ikinnye mu minsi itatu ari nako ikomeza kwitegura Rayon Day.

Ni umukino watangiye utuje cyane gusa Rayon sports inyuzamo ikagerageza uburyo imbere y’izamu.

Rayon sports yakomeje kugerageza uburyo imbere y’izamu nk’aho Mbirizi Eric yacomekeye Essenu umupira mwiza ariko ntiwagira icyo ubyara.

Ndekwe Felix yatangiye kurekura amashoti akomeye cyane ariko umuzamu Ntwali Fiacre amubera ibamba.

Mu minota 20 ya mbere umukino ntiwarubereye ijisho kuko amakipe yombi nta n’imwe yahererekanyaga byibura imipira itatu.

Ku munota 43 Ganijuru yazamukanye umupira neza awuhereza Ndekwe nawe wari uhagaze neza, igitego cya mbere kiba kiba kirinjiye.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye kuruhuka bari mu byishimo byo gutsinda mu gihe ku ruhande rwa As Kigali byari agahinda kuko yasoje igice cya mbere nta shoti iteye mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa As Kigali ishaka kwishyura ariko na Rayon sports nayo ikanyuzamo igasatira.

Ku munota wa 60 As Kigali yari yagarutse mu mukino, Djuma Laurence yarekuye ishoti rikomeye cyane ariko umupira uca hanze gato y’izamu.

As Kigali yakomeje gusatira bikomeye ariko umunyezamu Bonheur ayibera ibamba.

Mu minota ya nyuma y’umukino Rayon sports yongeye kwigaranzura As Kigali igenda igerageza uburyo bwinshi ariko biranga.

Umukino warangiye As Kigali umupira yawubuze kubera ukuntu Rayon sports yatambazaga umupira ku rwego rwo hejuru.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti Rayon sports ikinnye mu minsi itatu nubwo yaje kuwutakarizamo Arsene na Ndekwe basanga abandi bakinnyi batandatu basanzwe mu mvune.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga ndetse ari nako isatira izamu rya AS Kigali
Rayon Sports yabonye igitego kare ndetse ibasha kukirinda
Abakinnyi ba AS Kigali nabo banyuzagamo bakagerageza amahirwe
Rayon Sports yongeye gushimisha abakunzi bayo
Uyu mukino wari wahuruje abafana benshi ba Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .