00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsikiriye i Huye (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 February 2025 saa 07:41
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere yatsikiriye kuri Stade ya Huye inganya na Amagaju FC 1-1.

Gusitara kw’ikipe ya Rayon Sports byakomeje kuyongerera igitutu kuko itewe na mukeba APR FC ikomeje kuyirya isataburenge ku rutonde rwa Shampiyona.

Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 41, igakukirikirwa na APR FC n’amanota 37 ariko igifite umukino mu gihe ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 23.

Rayon Sport yakinnye uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba barimo Ombalenga Fitina ukina yugarira na Adama Bagayogo bafite amakarita atatu y’umuhondo na Kapite Muhire Kevin ufite ikibazo cy’imvune.

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana aho iminota 20 yaranzwe no kwiharira umupira ku ikipe ya Rayon Sports nubwo Amagaju FC yanyuzagamo agasatira izamu.

Nyuma yo gukomeza uburyo bwinshi no gusatira izamu, ku munota wa 30 umwataka wa Rayon Sport Fall Ngagne yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsindishije ukuguru kwe kw’imoso.

Fall Ngagne watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sport arobye umuzamu ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/2025 kuko yahise agira ibitego 13.

Nyuma y’igitego cya Rayon Sports nta kinini amakipe yombi yongeye gukora, byatumye ajya kuruhuka nta gihindutse.

Saa 18:04 ni bwo igice cya kabiri cy’umukino uri guhuza Rayon Sports na Amagaju FC cyatangijwe.

Amagaju FC yatsinzwe igitego ni yo yatangiye agerageza gusatira izamu ngo arebe ko yakwishyura.

Iminota 28 y’igice cya kabiri cy’umukino yashize Rayon Sport ikiyoboye umukino n’igitego 1:0 ubona ko Amagaju FC akomeje gusatira izamu akaniharira umupira ngo areba ko yakwishyura igitego yatsinzwe.

Ku munota wa 80 w’umukino Hussen Cyiza Seraphin yatsinze igitego cyo kwishyura cya Amagaju FC, yongera kugarura ikipe ye mu mukino.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1:1 hongerwaho itanu itagize icyo ihindura ku mpande zombi.

Gutsikira kwa Rayon Sports kongereye imbaraga mukeba APR FC bikomeje gukubana ku rutonde rwa Shampiyona.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu na yo kuri iki Cyumweru izacakiranira na Mukura Victory Sports kuri iyi stade.

Amakipe yombi ayoboye urutonde rwa Shampiyona yaherukaga gutsindirwa kuri Stade ya Huye mu mpera za 2024, ubwo APR FC yatsindwaga na Amagaju FC n’aho Mukura igatsinda Rayon Sports.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Amagaju FC
Abakinnyi 11 babanje mu Kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, n'umwungiriza we bibaza ibyabaye
Abafana ba Rayon Sports bari bafite akanyamuneza
Ubwo umukinnyi wa Amagaju FC yagiraga ikibazo akitabwaho n'abaganga
Abakinnyi ba Rayon Sports bakinanye ishyaka
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne
Fall Ngagne akomeje kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye
Ishyaka ryari ryose ku makipe yombi
Abakinnyi bagaragaje guhangana gukomeye mu kibuga

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .