Rayon Sports yateguye umwiherero n’abakinnyi uzerekanirwamo umutoza mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kanama 2020 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye umwiherero w’umunsi umwe buzahuriramo n’abakinnyi kugira ngo hategurwe umwaka w’imikino wa 2020/21.

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama nibwo hateganyijwe umwiherero uzahuza ubuyobozi n’abakinnyi, uzabera kuri Honey In Honey ku Ruyenzi.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yabwiye IGIHE ko uretse kurebera hamwe gahunda n’intego z’ikipe mu mwaka utaha w’imikino, uzaba umwanya wo kugaragariza abakinnyi umutoza mushya, Guy Bukasa.

Ati “Ni uguhura n’abakinnyi tukaganira, tugafata ingamba nshya zo kwitegura Shampiyona y’umwaka utaha no kubereka umutoza wabo.”

Guy Bukasa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports mu kwezi gushize, avuye muri Gasogi United.

Rayon Sports yasoje umwaka ushize w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa kabiri.

Ku ngengabihe y’agateganyo iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), biteganyijwe ko Shampiyona ya 2020/21 izatangira ku wa 30 Ukwakira.

Kugeza ubu ntiharamenyakana igihe amakipe ashobora gusubukurira imyitozo kuko umupira w’amaguru uri mu mikino itarakomorerwa nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe.

Abakinnyi ba Rayon Sports bazakorana umwiherero n'abayobozi ku wa Gatandatu
Umutoza Guy Bukasa wahawe akazi mu kwezi gushize, azerekwa abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .