Rayon Sports FC iri mu bigize Umuco n’Amateka by’Akarere ka Nyanza byagombaga kumurikirwa muri iki cyumweru cyo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza cyatangiye tariki ya 2 Nzeri 2029 aho kizasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024.
Iyi kipe guhera kuri uyu wa Gatatu ikaba na yo yatangiye kwerekana ibyayiranze, birimo amateka yayo yagaragajwe hifashishijwe Inyandiko, Amajwi ndetse n’Amashusho, byose bikabera mu yahoze ari Ingoro Umwami Rudahigwa yaburanishirizagamo imanza iherereye i Nyanza.
Iyi kipe kandi ikaba yamanukanye ibikombe yatwaye muri iyi myaka 56 imaze, harimo icya Shampiyona yatwariye muri aka Karere ka Nyanza mu mwaka wa 2013 ubwo yari yarasubiye kubayo, igikombe yanatwaye nyuma y’imyaka umunani itazi uko gisa.
Mu bindi byagaragajwe harimo umwambaro mushya iyi kipe iheruka kwerekana, aho muri iki cyumweru ibiciro byaganyijwe ugereranyije n’uko iyi isanzwe igura, dore ko guhera ku bihumbi 10 Frw byonyine abakunzi ba Rayon Sports bari kwigurira imyambaro y’ikipe bakunda.
Icyumweru cy’isabukuru kizasozwa n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Mukura VS uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, Saa Cyenda kuri Stade ya Nyanza aho Gikundiro yashingiwe.
Amateka, avuga ko Nyanza uretse kuba igicumbi cy’umuco, ahubwo ngo ari hamwe mu batangiye gukina ruhago mbere y’abandi. Ku ngoma y’umwami Rudahigwa, habayeho ikipe yitwaga Amaregura, aya akaba yari yarashinzwe n’uyu mwami wimye ingoma mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni.
Uyu ariko, yaje gutanga bitunguranye, bituma ino kipe izimira burundu nk’uko n’ingoma ya cyami yarimo igenda.
Aha ariko, ngo abanye-Nyanza hanyuma baje gusanga ubanza ruhago barayereje, ni ko gushinga ikipe y’umupira w’amaguru ya Komine ya Nyabisindu, yagombaga guhatana n’andi makomini yari agize urwa Gasabo icyo gihe, aho yambaraga imyenda y’icyatsi n’umukara. Iyi ariko ngo ni yo yaje kubyara Rayon Sports mu mwaka w’1968.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!