Rayon Sports yatangije uburyo bwo kubarura abafana bayo aho bari ku Isi yose

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Rayon Sports watangije uburyo bwo kubarura abakunzi bayo aho bikorwa hifashishijwe uburyo bwa telefone ukanze *702#.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko “Buri wese yashyiriweho uburyo bworoshye kwiyandikisha hifashishijwe ikoranabuhanga anyuze kuri kuri *702#, agakurikiza amabwiriza. Ubikoze yishyura 300 Frw agahabwa nimero ye imuranga.”

Yakomeje agira ati “Ubu buryo bushobora gutuma umuntu yandikisha undi udafite telefoni. Nimero ahawe ni yo izajya yifashishwa mu bindi bikorwa bya Rayon Sports, akabona n’izindi serivisi zitandukanye.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports yasobanuye ko impamvu hashyizwe ubu buryo ari ukugira ngo bizayifashe gukora igenamigambi ryayo.

Ati “Iki gikorwa kizafasha Umuryango wa Rayon Sports gukora igenamigambi rirambye.”

“Turifuza ko twasubukura Shamiyona twaramaze kwese uyu muhigo wo kubona nimero ituranga.”

Rayon Sports iherutse gutangaza ko ifite gahunda y’icyerekezo cya 2030, aho hari ibyifuzo byagaragajwe n’abafana n’abakinnyi binyuze mu bitekerezo bahaye ubuyobozi.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, Mbusa Kombi Billy na Uwimana Abdul bayikiniye ndetse n’abafana barimo Ngenzahimana Bosco ’Rwarutabura’ ni bamwe mu biyandikishije bwa mbere.

Indi nkuru wasoma: Stade yayo n’imishinga y’ubucuruzi: Icyerekezo 2030 cya Rayon Sports gishingiye ku bitekerezo 149

Uburyo bushya bwo kwandika abakunzi ba Rayon Sports buzayifasha mu igenamigambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .