Rayon Sports yatangaje ko yagurishije Rutanga muri Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yatangaje ko yagurishije uwari kapiteni wayo, Rutanga Eric, muri Police FC, wasinye muri iyi kipe nshya amasezerano y’imyaka ibiri.

Rutanga yemerewe kujya muri Police FC nyuma y’uko amahirwe yo gukinira Yanga SC yari yarasinyiye, ayoyotse.

Ubuyobozi bwa Yanga SC yo muri Tanzania buheruka kuvuga ko nyuma yo kugura rutahizamu Michael Sarpong, busigaje kugura undi rutahizamu umwe n’umukinnyi wo hagati bityo Rutanga atari mu mibare yabwo.

Rutanga yavuye muri Rayon Sports agifite amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’uko adahawe ibyo yemerewe n’ikipe mu gihe bumvikanye, aho yari yasigawemo miliyoni 7 Frw muri miliyoni 9 Frw yasabye yongera amasezerano mu mpeshyi ya 2019.

Rayon Sports yari yemereye uyu mukinnyi kujya gukina muri Tanzania, ariko ntiyifuzaga ko yakwerekeza mu yindi kipe yo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yumvikanye na Police FC ku igurwa ry’uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Yagize iti “Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi (Rayon Sports na Police FC), Rayon Sports yagurishije Rutanga Eric mu ikipe ya Police FC. Urabeho Rutanga, warakoze ku myaka itatu witangiye ikipe.”

Rutanga Eric yasinyiye Police FC tariki 28 Gicurasi 2020 ndetse iyi kipe y’abashinzwe umutekano yabyemeje uwo munsi ibinyujije kuri Twitter.

Rutanga usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniraga Rayon Sports yinjiyemo mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.

Mu myaka ibiri yamaze muri Rayon Sports, yatwaranye nayo igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, icy’Agaciro 2017 n’icy’Intwari 2018 ndetse ari mu itsinda ry’abakinnyi b’iyi kipe bageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup ya 2018.

Rayon Sports yatangaje ko yagurishije Rutanga muri Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .