00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasuye GS. Muhato mbere yo gukina na Marine FC i Rubavu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports mbere yo gukina umukino ifitanye na Marine FC kuri uyu wa gatandatu, yabanje gukora igikorwa cyo gusura abana biga mu kigo cy’ishuri cya GS. Muhato mu murenge Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Iyi kipe yagiye mu Karere ka Rubavu hakiri kare kugira ngo isure abanyeshuri, muri gahunda yayo yo gukundisha abakiri bato kwitabira no gukunda siporo.

Impamvu nyamukuru yatumye bahitamo iri shuri ni uko ari ho haturutse abakinnyi batandukanye mu Rwanda harimo n’umukinnyi wayo Iraguha Hadji wahize. Ikindi kandi riri no hafi y’umujyi, rikaba rinafite umubare munini w’abana barererwamo.

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko iyi ari gahunda nshya ikipe iri gutangiza, iri mu rwego rwo gutuma abana biyumvamo kuzamura impano zabo ndetse bakagira icyizere cyo kuzagera ku ntego zabo, bikanongera urwego rw’imitsindire.

Ati “Mwabibonye uko abana bahobera abakinnyi ndetse banagaragaza ko babishimiye, kiriya ni ikimenyetso kigaragaza ko uwo mukinnyi cyangwa uwo muyobozi, umwana yifuza kumera nka we. Ikindi twavuzeho ni ukubakundisha siporo. Iyo abana bize neza bagakora na siporo bibafasha no gutsinda.”

Usibye kuganiriza no kwishimana n’aba bana, ikipe ya Rayon Sports yahaye iri shuri imipira yo gukina bazajya bifashisha igihe bari mu karuhuko.

Haringingo Christian Francis utoza Rayon Sports FC yavuze ko nyuma yo gusura abana imyitozo ikomeje kugira ngo hazaboneke amanota atatu n’ubwo babizi neza ko ikipe ya Marine FC isanzwe ibagora.

Ati “Iki gikorwa cyo gusura abana ni no muri gahunda yo kwegera abafana bacu kuko turabakenera cyane kugira ngo tubone umusaruro. Marine FC ni ikipe ikomeye kandi nziza, icyo navuga Ni uko ikina nta gihunga ifite, natwe gahunda ni ukwitegura kugira ngo tudateshuka ku ntego zacu.”

Rayon Sports iramara iminsi itatu mu Karere ka Rubavu, aho yagiye gukina na Marine FC ku mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzabahuriza kuri Stade Umuganda saa cyenda zuzuye.

Rayon Sports yahisemo gusura GS Muhato kuko ifite abanyeshuri benshi
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu yanezerewe asabana n'abana
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu yanejejwe cyane n'abana basuye
Umunyamabanga wa Rayon Sports Patrick Namenye yashishikarije abanyeshuri gukina
Onana yishimanye n'abanyeshuri ba GS Muhato
Kapiteni wa Rayon Sports Ndizeye Samuel ari hagati mu banyeshuri
Mbirizi yasuye abanyeshuri ba GS Muhato
Muvandimwe JMV yanezerewe aterera akana ku rutugu
Iradukunda ari kumwe n'umunyeshuri wa GS Muhato
Abana bose baririmbye indirimbo ya Rayon Sports
Abana bahawe imipira yo gukina
Abana bose bifuzaga gusuhuza Willy Onana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .