Rayon Sports yasinyishije Sugira Ernest

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, yasinyishije rutahizamu Sugira Ernest amasezerano y’umwaka ushobora kongerwa.

Sugira Ernest yari yaremerewe na APR FC kwishakira indi kipe, ariko na Rayon Sports yashakaga kugumana uyu rutahizamu yari yaratijwe mu gihe cy’amezi atandatu kuva mu Ukuboza 2019.

Ibiganiro byahuje Ubuyobozi bwa Rayon Sports na Sugira Ernest, byatanze umusaruro, uyu mukinnyi asinya umwaka umwe ushobora kongerwa.

Rayon Sports izumvikana na APR FC kugira ngo ihabwe urupapuro rurekura Sugira Ernest.

Mu mezi abiri n’igice yakiniyemo Rayon Sports mbere y’uko imikino ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, Sugira Ernest yayitsindiye ibitego bitatu muri shampiyona na bibiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC.

Rayon Sports yaherukaga gusinyisha Hakizimana Muhadjiri, umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Mu mwaka utaha w’imikino, Rayon Sports izatozwa na Guy Bukasa wavuye muri Gasogi United.

Sugira Ernest ashobora gukinira Rayon Sports kugeza mu mwaka w'imikino wa 2021/22

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .