00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Brésil, Muhire Kevin yongererwa amasezerano

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports FC yemeranyije na rutahizamu Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brésil kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, inongerera amasezerano Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wayo wo hagati.

Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati “Icyo gikorwa (cyo kumusinyisha) cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Uretse Chrismar Malta Soares wasinyishijwe nk’umukinnyi mushya, kuri uyu wa Gatandatu habaye n’igikorwa cyo kongerera amasezerano Muhire Kevin. Yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y’iminsi yari ishize agirana ibiganiro n’iyi kipe.

Muhire Kevin mu mwaka ushize w’imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri [muri shampiyona yakinwe hubahirizwa ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19], akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri.

Mu bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo na Mitima Isaac.

Hari kandi Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brésil yasinye gukinira Rayon Sports FC imyaka ibiri
Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha ubusatirizi bw'iyi kipe
Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .