Rayon Sports yasinyishije Niyonzima Ally

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yamaze gusinyisha Niyonzima Ally wakinaga muri Oman ku masezerano y’amezi atandatu n’igice.

Uyu mukinnyi yakinaga muri Aziya nyuma yo gutandukana na APR FC muri Kanama 2019 ubwo bananiranwaga ku ngingo zo kongera amasezerano.

Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019 avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama ajya muri Oman.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, yabaye umukinnyi wa kane mushya, Rayon Sports isinyishije muri uku kwa Mbere nyuma ya Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopards na rutahizamu Sugira Ernest wavuye muri APR FC nk’intizanyo.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, aho irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu mu mukino izakiramo Espoir FC ku munsi wa 18 wa Shampiyona.

Niyonzima Ally azahanganira umwanya ubanza mu kibuga n’abarimo Umunye-Congo Mugheni Fabrice, Umunya-Ghana Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa na Nshimiyimana Imran.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza