Rayon Sports yasinyishije myugariro wa Marines FC imyaka ine

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2019 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Runanira Hamza wakiniraga Marines FC ku masezerano y’imyaka ine, aba umukinnyi wa gatatu ukina mu mutima wa ba myugariro uguzwe n’iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Runanira umaze gukina imyaka itatu mu cyiciro cya mbere yari amaze iminsi yarahagaritswe na Marines FC nyuma yo kuganira na Rayon Sports atabimenyesheje ubuyobozi n’ubwo amasezerano ye yaganaga ku musozo muri iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports yatangaje ko yaguze Runanira w’imyaka 22, imusinyisha amasezerano y’imyaka ine.

Runanira yakiniye La Jeunnesse, ayivamo mu 2015 ubwo yerekezaga muri Musanze FC, na yo ayikinira umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Marines FC yari amazemo imyaka ibiri.

Abaye myugariro wo hagati wa gatatu uguzwe na Rayon Sports nyuma na Ndizeye Samuel wavuye muri Vital’O FC ndetse na Iragire Saidi waguzwe muri Mukura Victory Sports.

Rayon Sports yamaze gutandukana na kapiteni wayo Manzi Thierry, yari yiteze kongerera amasezerano Mutsinzi Ange kuri uyu wa Kabiri, ariko uyu musore ukiri muto ababwira ko bamuha umwanya akabanza kubiganiraho n’abamufatira umwanzuro wa nyuma.

Mutsinzi Ange afite ikipe yo mu Bufaransa imwifuza mu gihe kandi na APR FC yamugaragarije ko imushaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .