Kuri iki Cyumweru nibwo Murenzi Abdallah yasinyishije uyu mukinnyi ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko Rayon Sports igaragarije APR FC ko imwifuza.
Niyigena Clément ukina mu mutima wa ba myugariro, yagaruwe muri APR FC yakuriyemo, mu mpeshyi ya 2019, avuye muri Marines FC.
Nyuma yo kubona ko atazabona umwanya uhagije wo gukina, uyu mukinnyi yongeye gutizwa muri Marines FC, ayikinira mu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na Sunrise FC yari yifuje gutizwa uyu mukinnyi muri uyu mwaka wa 2020/21 nyuma yo kubwirwa n’umutoza wa APR FC ko n’ubundi atabona umwanya wo gukina.
Ubuyobozi bwa APR FC bwemeye gutanga uyu mukinnyi muri Rayon Sports, aho azahanganira umwanya ubanza mu kibuga n’abarimo kapiteni Rugwiro Hervé, Kayumba Soter na Ndizeye Samuel.
Kuba Rayon Sports yarifuzaga uyu mukinnyi ndetse na we ashaka kuyijyamo biri mu byatumye APR FC imwemerera kujya aho azamura urwego kurusha muri Marines FC.
Niyigena Clément yabaye umukinnyi wa mbere wasinyishijwe na Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’Inzibacyuho yahawe ukwezi ko gushyira Rayon Sports ku murongo nyuma y’iminsi yari imaze ivugwamo ibibazo uruhuri birimo ibishingiye ku mategeko ajenjetse n’ubukene.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!