Rayon Sports yasinyanye imyaka itatu n’uruganda rw’i Burayi ruzajya ruyambika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwabonye umufatanyabikorwa mushya, uruganda rw’imyambaro rwo ku Mugabane w’u Burayi, ruzayambika mu myaka itatu iri imbere.

Rayon Sports yari imaze imyaka isaga itanu igurirwa imyambaro n’Uruganda rwa SKOL, ifite agaciro kagera kuri miliyoni 20 Frw buri mwaka w’imikino.

Kuri uyu wa Kane, iyi kipe ibinyujije kuri Twitter, yangaje ko “Yasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu n’uruganda rukora imyambaro ya siporo rwo ku Mugabane w’u Burayi, vuba turabamurikira umwambaro tuzambara ndetse tubamurikire iduka ryacu rizajya ricuruza imyambaro ya Gikundiro.”

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko binyuze mu mikoranire n’uru ruganda, hazafungurwa ishami rikora myenda ya siporo mu Rwanda.

Ati “Amasezerano y’imyaka itatu batwambika ndetse banaduha imyambaro tugurisha abakunzi bacu nyuma yaho byaba byaragenze neza tukaba twafatanya gufungura uruganda rukora ibintu bya siporo mu Rwa Gasabo, mu minsi ya vuba turabamurikira uyu mufatanyabikorwa ndetse n’umwambaro tuzakoresha.”

Uburyo buhamye bwo kugurisha imyambaro y’abafana ba Rayon Sports biri mu byaherukaga kwigirwa mu nama yahuje Komite Nyobozi ya Rayon Sports ku wa 16 Gicurasi.

Sosiyete ya MK Sky Vision ya Munyakazi Sadate, ni yo yasinyiwe na Muvunyi Paul wayoboraga Rayon Sports, isoko ryo kugurisha imyambaro y’iyi kipe mu gihe cy’imyaka itanu, ikaba ari nayo yaguze iyambawe ubwo Rayon Sports yatwaraga Igikombe cya Shampiyona ya 2018/19 muri Kamena umwaka ushize.

Rayon Sports yatangaje ko yasinyanye imyaka itatu n'uruganda rw'i Burayi ruzajya ruyambika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .