Aya makipe y’amakeba mu Rwanda, yagombaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 19 z’uku kwezi mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wagombaga gukinwa tariki 14 Nzeri ubwo APR FC yahuriraga na Pyramids FC kuri iki kibuga.
Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko ikaba yaraje kwandikira Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) irubwira ko itumva impamvu uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona waje mbere y’ibindi birarane bibiri ifite, bityo isaba ko hakurikizwa ingengabihe ya nyayo ya Shampiyona.
Aganira na IGIHE, Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Karasira Richard, yaduhamirije aya makuru yo kwandika iyi baruwa, ashimangira ko nta kibazo bafite cyo guhura na Rayon Sports kuri ubu, ariko icyo bifuza ari uko hakurikizwa ingengabihe izwi ya Shampiyona.
Ku ruhande rwa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa yabwiye IGIHE ko bakiriye ibaruwa ya APR FC kandi ko basanze ibyo isaba bifite ishingiro. Yemeje ko uyu mukino utagikinwe tariki ya 19 Ukwakira.
Ati “Ni byo twakiriye ibaruwa ya APR FC. Ikigiye gukurikira ni uko tugiye gukurikiza ingengabihe isanzwe ubwo bivuze ko APR FC izahura na Gasogi United kuri uwo munsi.”
Yakomeje atangaza ko uyu mukino bari bawuzanye imbere kubera ko babonaga bigoye kubona ahandi bawushyira mu mpera z’icyumweru, ndetse bakungukira kuba wakinirwa kuri Stade Amahoro nka « Derby » ihuza amakipe akomeye mu Rwanda.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’umukino w’u Rwanda na Bénin tariki ya 15 Ukwakira 2024, ikibuga cya Stade Amahoro kizaba gihagaritswe gukoreshwa kugira ngo kibanze gitunganywe neza ndetse hanakorwe imwe mu mirimo itari yarangiye neza.
Aha ariko hakaba hari amakuru ko umukino wa tariki 19 byari bushoboke ko uhakinirwa maze ikibuga kigafungwa nyuma yawo.
Rayon Sports imaze imikino ibiri yitwara neza, ifitanye umukino wa gicuti na Mukura VS ku Cyumweru, mu gihe APR FC iteganya kuzakina uwa gicuti na Gasogi United ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!