00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasimbuje inshuro zitemewe mu mukino yatsinzemo Étoile de L’Est

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 07:33
Yasuwe :

Igitego cyo mu minota ya mbere cyinjijwe na Manace Mutatu Mbedi cyafashije Rayon Sports gutsinda Étoile de l’Est 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu.

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa gatandatu ku ishoti rikomeye ryatewe na Manace Mutatu Mbendi ku mupira yahawe na Mitima Isaac.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba, yashoboraga guhabwa ikarita itukura ku mupira yafashe n’intoki ari hanze y’urubuga rw’amahina ubwo yari asatiriwe na Gahamanyi Boniface, umusifuzi ahitamo gutanga ikarita y’umuhondo.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Rayon Sports yahushije uburyo bwiza ku mupira wa Essomba Willy Onana washyizwe muri koruneri na Musoni Yves.

Uyu Munya-Cameroun yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Twagirayezu Fabien muri iyi minota ya nyuma isoza 45 ibanza, ariko umusifuzi arabyirengagiza.

Étoile de l’Est yihariye igice cya kabiri, yabonye uburyo butandukanye ariko igorwa n’umunyezamu Bashunga Abouba mu gihe mu minota y’inyongera yashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wakozwe na Mugisha François, ariko umusifuzi Muneza Vagne ntiyagira icyo abikoraho.

Niyonkuru Sadjate na Rharb Youssef bagerageje amashoti akomeye yashoboraga gufasha Rayon Sports kubona igitego cya kabiri, umunyezamu Musoni arokora izamu rya Étoile de l’Est.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yari yakoze impinduka ya mbere ubwo Mico Justin yasimburaga Steve Elomanga mu gice cya mbere, yakoze iza kabiri ubwo Niyonkuru Sadjate na Rharb Youssef basimburaga Mico Justin na Manace Mutatu mu gice cya kabiri mu gihe iya nyuma yari kuba ubwo Mujyanama Fidèle yasimburaga Iranzi Jean Claude.

Gusa, mu minota itandatu y’inyongera yashyizweho, umusifuzi wa kane Nsabimana Célestin yerekanye ko Nishimwe Blaise asimbura Ndizeye Samuel wavunitse mu gusimbuza ku nshuro ya kane kwa Rayon Sports.

Amategeko ateganya ko muri ibi bihe bya COVID-19, buri kipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu ariko bikozwe inshuro eshatu gusa. Indi nshuro imwe iba yemewe ni mu gihe cy’ikiruhuko hagati y’ibice byombi mu rwego rwo kwirinda gutakaza igihe.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 10 mu gihe Étoile de l’Est yagumanye amanota atatu.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ni wo Kiyovu Sports yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0, igira amanota 10.

AS Kigali yanganyije na Police FC ibitego 2-2 mu wundi mukino wabereye i Nyamirambo kuri uyu mugoroba, byatumye Abanyamujyi bafata umwanya wa mbere n’amanota 11.

Abakinnyi babanjemo hagati ya Rayon Sports na Étoile de l’Est

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Mugisha François, Muhire Kevin (c), Mitima Isaac, Manace Mutatu, Steve Elumanga, Nsengiyumva Isaac na Essomba Willy Onana André.

Étoile de l’Est : Musoni Yves, Bugingo Jean Pierre, Sibomana Arafat, Célestin Ndayishimiye, Twagirayezu Fabien, Twagizimana Fabrice, Pacifique Dukundane, Aboubakar Niyonkuru, Peter Agblevor, Jean Claude Harerimana na Gahamanyi Boniface.

Manace Mutatu Mbedi yatsindiye Rayon Sports mu mukino wayihuje na Étoile de l'Est

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .