Ku wa 31 Kanama nibwo Bashunga Abouba yagarutse mu Rwanda, avuye muri Zambia, aho yakiniraga FC Buildcon, batandukanye kubera kutamwishyura uko bikwiye.
Ku wa 8 Nzeri, uyu munyezamu yasinyiye Mukura Victory Sports amasezerano y’imyaka ibiri.
Bashunga yari amaze iminsi asaba Mukura Victory Sports gusesa amasezerano, akemererwa gusubira muri Zambia ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira.
Yavugaga ko Buildcon FC yemeye kumwishyura imishahara ye kandi ikaba yiteguye kongera kumuha umwanya wo gukina.
Amakuru IGIHE ikesha abo muri Mukura Victory Sports ni uko uyu mukinnyi yasabye imbabazi, avuga ko yari yashutswe n’abashakaga ko asubira muri Rayon Sports.
Uwaganiriye na IGIHE yagize ati “Yasabye imbabazi ubuyobozi, anasaba ko bumusabira imbabazi abafana. Yavuze ko bamushutse.”
Andi makuru IGIHE yamenye ni uko abo muri Rayon Sports bifuzaga ko yayisubiramo, agahanganira umwanya na Kwizera Olivier, aho yahabwaga amafaranga angana n’ayo Mukura Victory Sports yamuhaye, ariko umushahara wo ukazamuka.
Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.
Mu 2018, yagarutse muri Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu gihe yayivuyemo muri Kamena 2019, akerekeza muri Zambia.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!