Rayon Sports yasezereye Intare FC ku bitego 6-0, Kiyovu Sports ikomeza muri 1/8

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Imikino yo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro 2020 yabaye kuri uyu wa Gatatu, yasize amakipe 16 azakina 1/8 cy’iri rushanwa yose amenyekanye.

Mu mukino wabereye ku Kibuga cya Kicukiro, Intare FC yari yatsinzwe ibitego 4-0 mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize, yari yakiriye Rayon Sports, ishaka kugabanya ibitego yatsinzwe.

Rayon Sports yatsinze uyu mukino ku bitego 2-0 bya Sugira Ernest ku munota wa karindwi na Iragire Saidi ku wa 45, ikomeza muri 1/8 ku bitego 6-0 mu mikino yombi.

I Nyamirambo, Police FC yari yatsindiwe i Musanze igitego 1-0, yatsinze iyi kipe yo mu Majyaruguru igitego 1-0 cyatumye hitabazwa penaliti, Ikipe y’abashinzwe umutekano ikomeza itsinze 4-2.

I Rubavu, Marines FC yakoze ibyo yasabwaga, itsinda Gorilla FC ibitego 3-0 bya Ishimwe Fiston, Ndayishimiye Thierry na Mugenzi Bienvenu ikomeza ku bitego 4-3.

Mukura Victory Sports yasanze Bugesera FC iwayo, iyihatsindira ibitego 3-2, ikomeza muri 1/8 ku giteranyo cy’ibitego 5-3 mu gihe Gicumbi FC yasezereye Rwamagana City FC ku bitego 4-2 nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0.

Undi mukino wabereye i Ngoma, Etoile de l’Est yongeye gutsindwa na APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunussu, isezererwa ku bitego 2-0.

Uko amakipe yatsindanye mu ijonjora rya mbere ry’Igikombe cy’Amahoro (ari mu mukara utsindagiye yakomeje atsinze)

Ku wa Kabiri

  • Vision FC 2-0 ASPOR LTD (agg3-2)
  • Etincelles FC 4-0 Impeesa FC (agg 4-1)
  • Pépinière FC 0-3 Rutsiro FC (agg 0-5)
  • AS Kigali 1-0 SC Kiyovu (agg 1-0)
  • Sunrise FC 3-0 Espoir FC (agg 4-0)
  • Interforce FC 1-1 AS Muhanga (1-6)

Ku wa Gatatu

  • Intare FC 0-2 Rayon Sports FC (agg 0-6)
  • Police FC 1-0 AS Musanze FC (agg 1-1, pen 4-2)
  • Etoile de l’Est FC 0-1 APR FC (agg 0-2)
  • Marines FC 3-0 Gorilla FC (agg 4-3)
  • Bugesera FC 2-3 Mukura VS (agg 3-5)
  • Gicumbi FC 2-0 Rwamagana FC (agg 4-2)

Amakipe ane yageze muri 1/8 kuko yatsinzwe bidakabije ni ASPOR LTD, Kiyovu Sports, Gorilla FC na Musanze FC.

Rayon Sports ni imwe mu makipe 16 yageze muri 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza