Rayon Sports yasaruye asaga miliyoni 50 Frw mu mukino wayo na APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Mata 2019 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Rayon Spors yaraye ikoze amateka yo kwinjiza amafaranga menshi ku kibuga, aho yabonye asaga miliyoni 50 Frw mu mukino wa shampiyona waraye uyihuje na APR FC kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, iyitsinda igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti yo mu minota y’inyongera.

Amakuru agera kuri IGIHE yemejwe n’umwe mu bantu b’imbere muri Rayon Sports, avuga ko iyi kipe yinjije amafaranga miliyoni 51 Frw nyuma yo gukuraho agenerwa FERWAFA, ay’ikibuga n’ikompanyi ishinzwe imyinjirize.

Ati “Urebye muri rusange amafaranga yabonetse ku kibuga ni miliyoni zigera muri 68, ariko amafaranga Rayon Sports yabonye kuri uyu mukino ni miliyoni 51. Urabizi ko havamo amafaranga y’ikibuga cya Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ay’iriya sosiyete iba yishyuje ku kibuga.”

Ubusanzwe ku mafaranga yinjiye ku kibuga, ikipe ikuramo 10% itanga ku kibuga, 10% ajyanwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ndetse na 8% yishyurwa sosiyete yishyuza.

Ibyo bisobanuye ko Rayon Sports yacyuye miliyoni 51 Frw imaze gukuraho angana na 28% by’amafaranga yose yari yacurujwe mu matike.

Amakuru avuga kandi ko amatike y’ibihumbi 2,000 na 5,000 Frw kuri uyu mukino yashize hakibura iminota 30 ngo umukino utangire mu gihe ay’ibihumbi 10 Frw yari amaze kuzamurwa akagera ku bihumbi 15 Frw ndetse ngo hari n’abari baguze amatike ku mafaranga make, bakongera kuyacuruza ku giciro gihanitse bagakuramo inyungu.

Ibi ariko ntibyabujije abafana kwinjira kuri uyu mukino maze Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abafana basaga ibihumbi 25 irakubita iruzura.

Umukino wahuje u Rwanda na Ghana kuri Stade Amahoro muri Nzeli 2015, ni umwe mu yabonetsemo amafaranga menshi aho bivugwa ko u Rwanda rwinjije agera kuri miliyoni 45 Frw.

Abafana ba APR FC bari bashyigikiye ikipe yabo
Imyiteguro yari yose ku bafana b'impande zombi
Abafana bari benshi muri Stade Amahoro baje kwihera ijisho umukino w'amateka uhuza Rayon Sports na APR FC
Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu
Rayon Sports yabonye igitego cy'intsinzi kuri penaliti yabonetse mu minota ya nyuma

Niyonzima Moise na Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza