Ku wa 22 Gicurasi nibwo FERWAFA yemeje ko APR FC yatwaye Shampiyona ya 2019/20 ndetse izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2019/20.
Nyuma y’amezi atatu, ku wa 31 Nyakanga, hemejwe ko kandi AS Kigali ariyo izakina CAF Confederation Cup 2020/21 nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 giteshejwe agaciro kigafatwa nk’ikitarabayeho kubera guhagarikwa na Coronavirus aribwo kigitangira.
Rayon Sports yandikiye FERWAFA isaba ko iyi myanzuro yombi yahindurwa, akaba ariyo isohoka haba muri CAF Champions League cyangwa se muri Confederation Cup.
Mu ibaruwa yayo yagize iti “Bwana Perezida tunejejwe no kubandikira iyi baruwa kugira ngo tubasabe guhindura umwanzuro wa Komite Nyobozi ya FERWAFA wemeje amakipe azaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika.”
Rayon Sports yakomeje ivuga ko yumvise mu itangazamakuru ko FERWAFA yemeje ikipe zizasohokera u Rwanda muri CAF Champions League ari APR FC yatwaye Shampiyona mbere y’igihe na AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro cya 2018/19.
Iti “Mu by’ukuri bwana Perezida, tukaba dusanga uyu mwanzuro waraturenganyije akaba ariyo mpamvu tubasaba kuwuhindura.”
“Amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda ntateganya ukuntu byagenda igihe imikino itarangiye niyo mpamvu hakozwe inama y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere kugira ngo tuganire kuri icyo kibazo.”
“Muri iyo nama amakipe menshi yemeje ko Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro bisozwa bitarangiye maze ikipe ya APR FC ikazasohokera u Rwanda muri CAF Champions League, naho Rayon Sports igakina CAF Confederation Cup.”
Iyi kipe ivuga ko yatunguwe no kumva umwanzuro nubwo itarawubona, uvuga ko muri CAF Confederation Cup hazasohoka AS Kigali hashingiwe ku itegeko rya CAF.
Yavuze ko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 cyahagaritswe na COVID-19 kigeze muri 1/8, bityo bikaba bihabanye n’itegeko rya CAF ryakurikijwe.
Iti “Nk’uko mwemeje ko Shampiyona itarangiye ariko igasozwa, n’Igikombe cy’Amahoro mwari kwemeza ko cyabaye ntikirangire, maze mugafata umwanzuro mugendeye ku nama yatanzwe n’abanyamuryango.”
“Kubera iyo mpamvu, turabasaba guhindura umwanzuro akaba ari twe tuzasohokera u Rwanda.”
Rayon Sports yavuze ko yasohoka nk’ikipe yabaye iya kabiri hashingiwe ku buryo FERWAFA yasoje amarushanwa cyangwa igasohoka nk’iyabaye iya mbere niba hakurikijwe itegeko rya CAF ryahaye AS Kigali ububasha.
Ati “Niba ikipe izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup ari iyatwaye igikombe cy’igihugu mu mwaka wabanje, akaba ari naho mwashingiye mwemeza AS Kigali, ubwo iryo tegeko ryanakubahirizwa ku ikipe izasohokera u Rwanda muri Champions League kuko na Shampiyona itarangiye kuko nitwe twari twatwaye Shampiyona ya 2018/19. Mubigize gutyo tukaba dusanga mwaba muturenganuye.”
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butatinze kujuririra icyemezo kuko nta myanzuro y’ibyemezo byafashwe bwigeze buhabwa, akaba aribwo busanze ikipe yararenganyijwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!