Rayon Sports yasabye FERWAFA gusubikirwa ibihano mu gihe cy’imyaka ibiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gufatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minnaert, Rayon Sports yasabye FERWAFA ko ibihano byasubikwa mu gihe cy’imyaka ibiri, igashaka uburyo yishyura.

Rayon Sports yishyuzwa asaga miliyoni 14 Frw nyuma y’uko itsinzwe na Ivan Minnaert wayishinje kumwirukana binyuranyije n’amategeko mu 2018.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri nibwo iyi kipe yamenyeshejwe ko Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA, yategetse ko “Rayon Sports idashobora kwandikisha abakinnyi bayo kugeza igihe izaba yarangije kwishyura Ivan Jacky Minnaert amafaranga yatsindiye.”

Iyi baruwa imenyesha imyanzuro yafashwe ku wa 5 Nzeri, yahise ikurikirwa n’iya Rayon Sports nayo yanditswe ku wa 5 Nzeri 2020, isaba gusubikirwa ibi bihano byafashwe kuko itarabona amafaranga yo kwishyura bitewe n’ibihe bya Covid-19 nubwo yari yamaze kwishyura 2000$.

Iti “Ikipe ya Rayon Sports ikaba itarashoboye kwishyura nk’uko twabitegetswe nubwo twari dufite ubushake, cyane ko twanishyuyeho makeya (angana na 2000$).”

“Dushingiye ku mategeko ya FIFA, ateganya ko ikipe yahanwe kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura ibyo yategetswe, ibyo bihano bishobora kuba bihagaze.”

“Mu gihe habayeho kuba hahagaritswe ibyo bihano, urwego rubifata (Komisiyo y’Imyitwarire), rushobora gutanga igihe kitari munsi y’amezi atandatu, kitarenze imyaka ibiri.”

“Dukurikije ibihe turimo tukaba dusanga mwadusubikira ibihano mu gihe cy’imyaka ibiri, tukaba dushaka uko twakwisuganya tukishyura nk’uko twagaragaje ko dufite ubushake. Tukaba tubijeje kwitwara neza mu gihe cy’iryo subikwa.”

Nubwo Rayon Sports yo yasabye gusubikirwa ibihano, Ivan Minnaert yagaragaje ko atishimiye imyanzuro yafashe na Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA kuko yatinye gufatira ibihano iyi kipe.

Ati “Biriya ntabwo ari ibihano, batinye kubakuraho amanota cyangwa kubaca amande ahubwo babongerera igihe. Bakabaye babahana bihanukiriye kuko batubahirije imyanzuro yafashwe. Bari kubakuraho amanota cyangwa bakababwira ko hari abakinnyi runaka batazahabwa ibyangombwa byabo.”

Mu Ukuboza 2019, binyuze muri Komisiyo y’Ubujurire, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.836 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.

Rayon Sports yahanishijwe kutandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura Minnaert, isaba ko ibihano bisubikwa mu gihe cy'imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .