Rayon Sports yasabye Bugesera FC kwishyura rutahizamu yayitije cyangwa ikamwisubiza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ubwa Bugesera FC buyisaba kwishyura rutahizamu Nihoreho Arsène miliyoni 1 Frw yo kugira ngo atangire akazi, bitaba ibyo ikamwisubiza.

Nihoreho Arsène wakiniraga Olympic Star yo mu Burundi, yasinyiye Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma y’uko Rayon Sports iguze abakinnyi batandukanye ikarenza umubare w’abanyamahanga bemewe muri Shampiyona, uyu mukinnyi wabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi mu Burundi n’ibitego 17, yatijwe ikipe ya Bugesera FC.

Impande zombi zari zumvikanye ko hari ibyo Bugesera FC izaha umukinnyi birimo miliyoni 1 Frw kugira ngo imufashe gutangira akazi.

Ku wa 28 Ugushyingo, Nihoreho Arsène yandikiye Rayon Sports ayimenyesha ko atahawe ibyo agombwa na Bugesera FC, bityo iyi kipe yamutije yamufasha kumwishyuriza.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yandikiye Bugesera FC ayisaba kwishyura uyu mukinnyi, bitaba ibyo agasubira muri Rayon Sports.

Yagize ati “Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko niba ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabasabye bitarubahirijwe, umukinnyi wacu yahita aza kwitoreza muri Rayon Sports kugira ngo tubashe gukemura ibibazo arimo kutugaragariza.”

Nihoreho w’imyaka 21, yatijwe na Rayon Sports nyuma y’uko ifite abandi banyamahanga barimo Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe, Umunye-Congo Manace Mutatu, Umunya-Côte d’Ivoire Drissa Dagnogo n’Umunya-Mali Oumar Sidibé.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi, ashobora gusubira muri Rayon Sports kandi nyuma y’uko hari amakuru avuga ko urwego rw’Umunya-Nigeria Sunday Jimoh rutishimiwe n’umutoza Guy Bukasa.

Rayon Sports yasabye Bugesera FC kwishyura Nihoreho Arsène cyangwa ikamwisubiza
Hari amakuru avuga ko umutoza Guy Bukasa atishimiye urwego rw'Umunya-Nigeria Sunday Jimoh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .