Ni umukino abafana ba Rayon sports bari bagerageje kwitabira kubera amasura mashya iyi kipe yaherukaga kwibikaho, nka Héritier Luvumbu na Mindeke Jean Pierre Fikiani uri mu igeragezwa.
Rayon sports yatangiye isatira ariko yagize ibyago byo kuvukinisha Tuyisenge Arsène ku munota wa gatatu, asimburwa na Boubacar Traoré.
Ku munota wa gatanu, Rayon Sports yabonye coup-franc, Luvumbu Héritier ayitera neza imbere y’izamu, umupira usanga Mucyo Didier Junior atsinda igitego cya mbere.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga ari na ko Rayon Sports yakomezaga kwiharira umupira. Ku munota wa 24, Mucyo yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Mindeke Jean Pierre awuteye umunyezamu awukuraho.
Gikundiro yagumye imbere y’izamu maze ku munota wa 27, Muvandimwe Jean Marie Vianney ahindura umupira usanga Mucyo Didier ahagaze wenyine, atsinda igitego cya kabiri.
Heroes FC yabonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu ku mutwe abakinnyi bayo bateye ariko umunyezamu Twagirumukiza Amani umupira awushyira muri koruneri.
Heroes FC yagumye hafi y’izamu, bahindura umupira usanga Ngabonziza Dieudonné ahagaze neza atsinda igitego cya mbere cya ku munota wa 34. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Heroes ibitego 2-1.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka nyinshi ku ruhande rwa Rayon Sports. Ibi byatumye ikomeza gusatira ndetse ku munota wa 67, Ndekwe Félix yateye coup-franc nziza, Mucyo Didier atsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports ari na cyo cye cya gatatu muri uyu mukino.
Bidatinze, Moussa Camara wari winjiye mu kibuga asimbuye Mindeke Jean Pierre wavugirijwe induru n’abafana ndetse akaba yamaze gusezererwa n’iyi kipe, yazamukanye umupira wenyine yihuta, atera ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cya kane ku munota wa 72.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Heroes FC ibitego 4-1 birimo bitatu bya Mucyo Didier Junior na Moussa Camara.
Murera izongera gukina umukino wa gicuti na Police FC ku wa Gatandatu, tariki 14 Mutarama 2023, kuri Stade ya Muhanga.



































































Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!