Rayon Sports yashimangiye umwanya wa kabiri inyagiye Heroes FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yashimangiye umwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira Heroes FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri iki Cyumweru.

Heroes FC iri gukina umwaka wa mbere mu Cyiciro cya Mbere, yagerageje kwihagararaho mu minota ya mbere ariko yinjizwa igitego cya mbere ku munota wa 43, gitsinzwe na Michael Sarpong.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Javier Martinez Espinoza utoza Rayon Sports, yakoze impinduka, Mugisha Gilbert asimburwa na Bizimana Yannick mu gihe Mirafa Nizeyimana yasimbuwe na Ciza Hussein.

Izi mpinduka zatanze umusaruro guhera ku munota wa 76, Bizimana Yannick atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Sidibé mu gihe ku wa 78 Oumar Sidibé na we yahise ashyiramo ikindi.

Nyuma y’amasegonda make, Iranzi Jean Claude yatsinze igitego cya kane cya Rayon Sports mu gihe Heroes FC yatsindiwe impozamarira na Uwiduhaye Aboubacar ku munota wa 85.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yanganyije na Mukura Victory Sports ibitego 2-2. Songa Isaïe yatsinze ibitego byombi bya Police FC mu gihe Mukura yishyuriwe na Abdul Muniru na Iradukunda Bertrand.

AS Kigali yatsinzwe na Gicumbi FC ibitego 2-1, bikomeza gushyira mu mazi abira umutoza Nshimiyimana Eric dore ko kugeza uyu munsi ikipe y’Umujyi wa Kigali ifite amanota 13 gusa.

Marines FC yakiriye Espoir FC, zinganya ubusa ku busa kuri Stade Umuganda.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 31, ikurikiwe na Rayon Sports ifite 28, Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 mu gihe Mukura Victory Sports ifite amanota 22 ku mwanya wa kane.

Gutsinda kwa Gicumbi FC kwatumye iva ku mwanya wa nyuma, igira amanota umunani inganya na Heroes FC ifite umwenda w’ibitego 15 mu gihe ikipe yo mu Majyaruguru ifite umwenda w’ibitego 11.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 13 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019

  • APR FC 3-2 Gasogi United
  • Bugesera FC 0-0 Musanze FC
  • Etincelles FC 0-0 Sunrise FC
  • AS Muhanga 1-0 SC Kiyovu

Ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2019

  • AS Kigali 1-2 Gicumbi FC
  • Marines FC 0-0 Espoir FC
  • Police FC 2-2 Mukura VS
  • Heroes FC 1-4 Rayon Sports
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Heroes FC
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Iranzi Jean Claude yitegereza uko bagenzi be bahagaze mbere yo gutanga umupira
Michael Sarpong mu kirere, atera umupira n'umutwe nyuma yo gusimbuka
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong
Oumar Sidibé yishimira igitego yatsinze muri uyu mukino
Oumar Sidibé ashimira Bizimana Yannick watsinze umupira yamuhaye
Iradukunda Eric Radu yavunitse, ntiyasoza umukino
Abafana ba Rayon Sports bakuye ibyishimo mu Bugesera
Stefan Hansson utoza Heroes FC
Umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza
Perezida wa Heroes FC, Kanamugire Fidèle na Munyakazi Sadate (hagati) uyobora Rayon Sports, barebye umukino bicaranye

Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .