Yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Addax SC [yahindutse Imena FC] ibitego 10-1 ku wa Gatandatu mu Nzove.
Ati “Nk’uko byari bimeze mbere, inshuro ya mbere nza hano, twatwaye ibikombe bine, bitanu byikurikiranya kubera ibyo [kugira intego yo gutsinda], n’ubu ni cyo kintu nshaka gukora, ndasaba igihe gito kugira ngo mbone abakinnyi bava mu makipe y’ibihugu.”
Robertinho yakomeje agira ati “Mfite icyizere kuko ndi gukoresha uburyo bwamfashije mu myaka y’imikino itanu ishize. Intego yanjye ni ukubaka ikipe ikomeye, igizwe n’abato n’abafite ubunararibonye […] mumpe igihe, Robertinho muramuzi neza, ngiye kubaka ikipe ikomeye ya Rayon Sports, ikipe yanjye hano. Munyizere.”
Uyu mukino wateguwe nyuma y’uko Shampiyona ihagaze, kugira ngo Rayon Sports ikomeze gutyaza abakinnyi bayo dore ko yayitangiye nabi inganya imikino ibiri yahuyemo na Marines FC ndetse n’Amagaju FC.
Ibitego bya Rayon Sports muri uyu mukino wa gicuti, byatsinzwe na Adama Bagayogo winjije bitatu, Charles Bbaale na Paul Jesus binjije bibiri, Ikundabayo Justin, Omar Gning na Ishimwe Fiston.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, izasubira mu kibuga yakirwa na Gasogi United mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona uteganyijwe tariki ya 21 Nzeri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!