Rayon Sports yanganyije na Mukura VS mu mukino wo kurwanya ihohoterwa (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 Ukuboza 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’iya Mukura Victory Sports igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wakinwe mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyanza.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Nyanza kuri uyu wa Kabiri ahatangiwe ubutumwa bukangurira buri wese kurwanya no gukumira gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mbere yo gutangira umukino abayobozi batandukanye batanze ubutumwa bwibanze ku gukumira inda ziterwa abangavu no gutanga amakuru ku isambanywa ry’abana.

Ni umukino wari uryoheye ijisho kuko wanejeje imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Nyanza bari baje kuwureba.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego 1-0 cya Mukura Victory Sports cyatsinzwe na Lucky Emmanuel ku munota wa 23.

Igice cya kabiri kigiye gutangira abakinnyi ku mpande zombi babanje gutanga ubutumwa ku mbaga y’abaturage babibutsa ko gukumira gusambanya abana ari inshingano za buri wese kandi bakwiye kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yishyuye ku gitego cyatsinzwe n’Umunya-Côte d’Ivoire, Dangogo Drissa.

Bamwe mu baturage bitabiriye ubwo bukangurambaga babwiye IGIHE ko icyo babona cyaca ingeso yo gusambanya abana ari ugushakisha abagabo babikora bagahanwa by’intangarugero.

Kamanzi Lahson yagize ati “Ikizakemura iki kibazo ni uko hashakishwa abagabo bose basambanya abana bacu bagahanwa by’intangarugero kuko birakabije.”

Mukeshimana Jeannette na we asanga kwigisha gusa bidahagije ahubwo hakwiye no gukazwa ingamba mu gufata abagabo basambanya abana.

Ati “Ibi by’ubukangurambaga no kwigisha ni byiza ariko bongere ingamba mu gufata abagabo babashuka bakabatera inda ni bwo ikibazo kizakemuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko igikorwa cy’ubukangurambaga bakoze bacyitezeho gukumira isambanywa ry’abangavu.

Ati “Tubyitezeho ko noneho tugiye kubona amakuru y’ababa barateye abana inda kugira ngo tubakurikirane kandi n’abatewe inda bagezwe kwa muganga.”

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyanza abangavu batewe inda imburagihe mu 2019 ari 486; mu mwaka wabanje wa 2018 bari 423 mu gihe mbere yaho mu 2017 ababyaye ari 274.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya mbere y'umukino
Bamwe mu bakinnyi ba Mukura VS bishyushya mbere y'umukino
Abayobozi batandukanye bitabiriye gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyanza
Bamwe mu bakinnyi b'impande zombi mbere y'umukino
Amakipe yombi yakinnye adafite abatoza bakuru- Toni Hernandez wa Mukura yagiye mu biruhuko mu gihe uwa Rayon Sports yirukanwe
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports batanga ubutumwa ku baturage
Igice cya kabiri kigiye gutangira abakinnyi ku mpande zombi babanje gutanga ubutumwa ku mbaga y’abaturage
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
Abafana bari benshi ku mpande zombi
Bamwe mu bayobozi bitabiriye gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyanza
Ba kapiteni bombi baganira n'abasifuzi mbere y'umukino

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 1-1 mu mukino wa gicuti wo kurwanya ihohoterwa
Mukura VS ni yo yabanje gufungura amazamu
Wari umukino waryoheye abaturage b'i Nyanza
Imbaga y'abaturage bitabiriye gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyanza
Ni umukino wari uryoheye ijisho kuko wanejeje imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Nyanza bari baje kuwureba
Umukino wabereye kuri Stade ya Nyanza kuri uyu wa Kabiri ahatangiwe ubutumwa bukangurira buri wese kurwanya no gukumira gusambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza