00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yakusanyije miliyoni 48 ihiga kugura rutahizamu udashidikanywaho

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 8 June 2024 saa 12:53
Yasuwe :

Itsinda ry’abakunzi ba Rayon Sports bazwi nka “Special Team” bemeye ko mu cyumweru kimwe bari bube bageneye iyi kipe miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda harimo izigera kuri 32 zizagurwa rutahizamu w’igikurankota.

Abakunzi ba Rayon Sports bavuga rikijyana bari batumiwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kamena, ngo baganire ku iterambere ry’ikipe yabo, by’umwihariko ngo hanarebwe icyo bakora ngo batere ingabo mu bitugu ikipe ibe yakwitwara neza mu isoko ry’igura n’igurisha.

Ku ikubitiro nkuko amakuru IGIHE ifite abitangaza, hakaba haratumiwe abafana bose basanzwe bafite ijambo muri iyi kipe barimo abahoze bayiyobora nka Muvunyi Paul na Gacinya Chance Denis, ndetse n’abagiye bakunda kugaragaza gahunda yo kuyishyigikira nka Hadji Kanyabugabo na Prosper Muhirwa.

Aha ariko, byarangiye abitabye ubutumire bw’iyi nama nyungurabitekerezo yabereye kuri Grazia Hotel babaye 22, biganjemo abakunze kugaragara bashyigikira komite ya Uwayezu Jean Fidèle nka Sadati Munyakazi, Furaha Jean Marie Vianney, Dr Norbert n’abandi.

Umuyobozi w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidèle akaba mu ijambo rye yashimye abashoboye kuhagera, ababwira ko ikipe ya Rayon Sports ari iy’abakunzi bayo nkuko byahoze ari yo mpamvu bagomba guhuza imbaraga ngo bayiteze imbere, aho ku giti yumvaga abahuye kuri uyu wa gatanu bakora ibishoboka bakayigurira rutahizamu ukomeye.

Ibi bikaba byakurikiwe no kwitanga aho abari bitabye ubutumire bashoboye gukusanya miliyoni 32 zo kuzagura rutahizamu mwiza, harimo Miliyoni 10 zatanzwe na Munyakazi Sadate, mu gihe agera kuri Miliyoni 16 yanatanzwe muri gahunda yo kugura itike y’umwaka wa shampiyona.

Aya yose uko ari miliyoni 48 Frw bikaba byemejwe ko agomba kuba yabonetse bitarenze Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena.

Abakunzi ba Rayon Sports bari muri uyu muhango, bakaba basabye ubuyobozi kuzashishoza neza mu isoko ry’igura n’igurisha bakagura abafite ubushobozi , cyane ko mu minsi yashize hari abakinnyi bagiye baza mu ikipe bikarangira bigaragaye ko urwego rwabo atari urwo gukina muri Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwijeje aba ko hashyizweho itsinda rizasesengura neza ibijyanye n’imigurire, bwizeza kandi kuzakomeza ubufatanye muri byose aho bwanasobanuriye abo bakunzi bo muri “Special Team” ibijyanye n’uko umwaka ushize wa shampiyona wagenze ndetse n’iby’imishinga iyi kipe yatangije harimo n’uwo gucuruza imigati kuri ubu utari kugenda neza nkuko byari byifujwe.

Uwayezu Jean Fidèle yabwiye abarayon bose ko ikipe ari iyabo ko imiryango ifunguye ngo batange ibitekerezo
Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports yagaragazaga akanyamuneza ubwo yaganiraga na Furaha JMV
Sadate Munyakazi yitanze agera kuri Miliyoni 10 ngo Rayon Sports igure rutahizamu ukomeye
Abarimo Matic umuhuzabikorwa wa za Fan Clubs na bo bari bitabye ubutumire bw'ubuyobozi bwa Rayon Sports
Ignace uba muri Komite ya Rayon Sports na Jeanine ubarizwa muri Rayon y'abagore bahana ibitekerezo kuri uyu mugoroba
Abari muri iyi "Special Team" bicaye basasa inzobe
Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports y'abagore na Olivis batega amatwi ijambo rya Perezida Uwayezu
Ngabo Roben, umuvugizi wa Rayon Sports ayobora baririmba bati "Rayon ni wowe dukunda"

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .