Iyi nama yabereye kuri B-Hotel i Nyarutarama, yitabiriwe n’abaheruka gutorwa mu buyobozi bwa Rayon Sports, uretse Umujyanama mu Rwego rw’ikirenga, Munyakazi Sadate, wari watumiwe ariko ntashobore kuboneka kubera impamvu ze bwite.
Intego z’iyi nama zikaba zari ukureba uko Umuryango wa Rayon Sports uhagaze ubu ndetse na raporo y’ibikorwa by’amezi asigaye ngo umwaka w’imikino 2024-25 urangire, n’ingengo y’imari isabwa.
Nyuma yo kubwirwa ko iyi kipe ikeneye abakinnyi muri Mutarama, aba bayobozi bemeye kwishakama ibihumbi, amafaranga bakaba bagomba kuba bayatanze mu minsi ine bitarenze tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo hazaba hizihizwa Noheli.
Rayon Sports iri mu biganiro n’abakinnyi batatu bakina basatira barimo ba rutahizamu babiri na n’umwe ukina asatira ariko aca ku mpande.
Hari amakuru ko iyi kipe ishobora no kugurisha kapiteni wayo Muhire Kevin muri Mutarama, aho biramutse bibaye ngo yasimbuzwa Théodore Yawanendji-Malipangou Christian kuri ubu ibye bitari byasobanuka mu ikipe ya Gasogi United.
Kugeza ku munsi wa 13 wa Shampiyona, Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 33 aho irusha amanota umunani APR FC iyikurikiye gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba ifite umukino umwe w’ikirarane izakirwamo na Musanze FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!