Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura APR FC mu mukino utoroshye (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 Mata 2019 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ku kibuga cy’uruganda rwa Skol mu Nzove, mu myiteguro y’umukino uzayihuza na APR FC ku wa Gatandatu.

Ni imyitozo yatangiye abakinnyi bahanahana umupira mu kibuga hagati nyuma baza kwigabanyamo amakipe abiri atsindana mu mazamu yari arinzwe n’umunyezamu wa mbere Mazimpaka André n’uwa kabiri Bashunga Abouba.

Kugeza ubu nta mukinnyi ufite imvune muri iyi kipe ku buryo yiteguye neza umukino uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera.

Umutoza Robertinho yavuze ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye, urebye n’uburyo mu mwaka ushize bamwe mu nkingi zayo za mwamba bagiye mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda, ariko igakomeza kwitwara neza.

Ati “Rayon Sport ni ikipe imenyereye imikino ikomeye, buri mukinnyi aba aharanira kwitwara neza mu mukino nk’uyu, kuko iyo umuntu yitwaye neza ni amateka aba akomeje kwaguka. Ni umukino twiteguye, ariko ntiwasuzugura uwo muhanganye, bafite abakinnyi beza, abatoza beza ariko Rayon Sports yizeye kwitwara neza.”

Kuva Robertinho yagera muri Rayon Sports, yatakaje abakinnyi bakomeye umunani barimo Abarundi Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Hussein Tchabalala na Bimenyimana Bonfils, Umunya-Mali Ismailla Diarra, Usengimana Faustin, Abdul Rwatubyaye, Yannick Mukunzi na Muhire Kevin.

Kapiteni w’iyi kipe Manzi Thierry yatangaje ko biteguye neza n’ubwo ikipe ya APR FC iheruka kubatsinda mu mikino itatu yikurikirana, ibyo batabireba ahubwo icyo bareba ari umukino bafite kuri uyu wa Gatandatu.

Ati ‘"Buri mukinnyi wese ariteguye, twakoze imyitozo harimo ubushake bwinshi ku buryo bitazoroha kuba twabona ubanzamo n’usimbura, buri mukinnyi wese arakora yifuza kwigaragaza kuko ari umukino wagukura mu Rwanda ukajya gukina hanze y’u Rwanda.’’

Nk’uko amategeko ya Ferwafa abiteganya, ikipe yose ikina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda igomba gushyira abanyamahanga batarenga batatu mu bakinnyi 18 bifashishwa mu mukino.

Bisobanuye ko mu bakinnyi bane b’abanyamahanga iyi kipe ifite ari bo Umunya-Bresil Raphael Da Silva , Umunye-Congo Mugheni Kakule Fabrice ndetse n’abanya-Ghana babiri Michael Sarpong na Donkor Prosper Kuka, umutoza Robertinho agomba kuzashakamo umwe uzabanza hanze.

Ikipe ya APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 54, izajya mu kibuga ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kwegukana shampiyona dore ko kugeza ubu irusha Rayon Sports ya kabiri amanota atandatu.

Abakinnyi ba Rayon Sports baganirizwa n'umutoza Robertinho kuri uyu wa Kane
Rutanga Eric wakiniye aya makipe yombi nawe ariteguye
Umunya-Ghana Prosper Donkor Kuka ari mu banyamahanga bazashakwamo ubanza hanze
Umunyezamu wa mbere Mazimpaka Andre yatozwaga na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu
Umunyezamu wa kabiri Bashunga Abouba nawe ariteguye
Mugisha Gilbert umwe mu basore bazwiho kunyaruka muri Rayon Sports
Barahatanira kuzabanza mu kibuga ku mukino wa APR FC
Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Wagner do Nascimento Silva
Imyitozo yakozwe ku zuba
Myugariro Habimana Hussein uhagaze neza muri uyu mwaka wa shampiyona nyuma yo kuva muri Police FC
Abafana bari baje ari benshi
Eric Irambona utakibona umwanya wo kubanzamo nawe ariteguye

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza